Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gicurasi 2026, ubwo umuryango utegamiye kuri Leta wa Landesa wagaragarizaga Akarere ka Kirehe ibyavuye mu mirimo bamaze igihe bafasha aka karere ijyanye no gukemura ibibazo by’imbago biri mu butaka bw’abaturage ndetse no kwandikisha ubutaka.
Landesa yagaragaje ko mu gihe cy’umwaka urenga bakorera mu Karere ka Kirehe ubutaka bwakosorewe imbibi ari amasambu 13.515, amasambu 10.284 yanditswe bwa mbere mu gihe amasambu 1.932 yasubijwe Leta nyuma y’uko yari yaratwawe n’abandi bantu.
Umuyobozi wa Landesa mu Rwanda, Jossam Potel, yavuze ko amasambu 26.473 ari yo bakoreye, aho bamaze gutanga ibyangombwa ibihumbi 21 mu baturage bari bafite ibibazo bitandukanye, ko banagaragaje ubutaka bwa Leta bwasaga n’aho butazwi bugera ku masambu 1932.
Ati “Ubutaka bwa Leta kugira ngo buboneke twifashishije komite z’ubutaka zikorera ku murenge no ku kagari, twarebaga rero isambu ku yindi, komite z’ubutaka zikagenda zigaragaza ya masambu ya Leta yabaga atanditswe harimo n’andi atazwi abaturage babaga baratwaye, rero twahise tuyandika tunayereka Akarere kugira ngo babukurikirane.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko kuba Landesa yarakosoye imbibi, ikanandika n’ubutaka bw’ibibanza birenga ibihumbi 26 ari umusaruro ugaragara wabafashije kugabanya ibibazo abaturage babagezagaho umunsi ku munsi.
Ati “Hari ubutaka bwa Leta twari tuzi n’ubundi tutari tuzi kuko hari abaturage batari barashoboye kuzuza ibisabwa bituma ubutaka bwabo bwandikwa kuri Leta, hari nubwo twitaga ibisigara bya Leta noneho abaturage bagiye babwigabiza ntitubimenye ariko ubu turishimira ko Landesa yadufashije kugarura ibibanza birenga 1900.’’
Musabyemariya Illumine utuye mu Murenge wa Kirehe, yavuze ko ubutaka bwe bwari bwarinjiranyemo n’undi muturage ku buryo icyo kibazo cyari cyarananiranye.
Yavuze ko muri iki gihe babikorewe nta n’amafaranga na make batanze agashimira ubuyobozi bwabafashije.
Mpanibanje Révérien we yagize ati “Hano muri site yacu harimo ibibazo byinshi bituma baba bayihagaritse, nyuma rero ubuyobozi bwadufashije kubikemura, Leta yavugaga ko ubutaka atari ubwacu ariko ubu byarakemutse buri wese bamwandikaho ubutaka bwe kandi byakozwe nta mafaranga twatswe cyangwa ngo dusiragizwe.’’
Umuryango wa Landesa wafashije Akarere ka Kirehe gutanga inyigisho zijyanye n’amategeko agena imicungire y’ubutaka n’umutungo w’ubutaka kuri komite z’ubutaka, abunzi n’abayobozi mu nzego z’ibanze.
Banafashije aka Karere gukosora imbibi z’ubutaka mu baturage ndetse no kwandika ubutaka butari bwaranditswe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!