00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Hari kuvugutwa umuti w’igiciro cya lisansi kiremereye abahinzi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 29 July 2026 saa 09:23
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwatangaje ko buri gushaka ibisubizo byakwisungwa mu guhangana n’ikibazo cy’igiciro cya lisansi yifashishwa muri moteri zo kuhira kiri hejuru, ibituma abahinzi bahura n’ibihombo.

Ni mu gihe bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Kirehe bavuga ko kuhira bakoresheje lisansi na mazutu bikomeje kubateza ibihombo, bagasaba Leta gushyira imbaraga mu gutanga nkungire ku bikorwa byo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba.

Akarere ka Kirehe ni kamwe mu kabarizwamo ubuso bwuhirwa bwinshi. Habarurwa ubuso bwuhirwa burenga hegitari 7400.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuga ko kuhira imyaka bituma bahinga ibihembwe byose, icyakora bakagaragaza ko muri iki gihe ibikomoka kuri peteroli byahenze byatumye bagira igihombo kinini baterwa no kugura lisansi bakoresha buhira.

Musabyimana Bernadette utuye mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Rubirizi mu Mudugudu wa Masizi, yabwiye IGIHE ko ahinga kuri hegitari 2.5 ariko hegitari imwe ari yo avomerera cyane kuko ahahinga urutoki ndetse n’imboga.

Yavuze ko muri iki gihe cy’izuba ryinshi Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yabafashije kubona lisansi ibfasha kuhira imyaka ariko ko idahagije ugereranyije n’ikenewe cyane muri iki gihe.

Ati “Mfite ahantu nuhiza lisansi y’ibihumbi 60 Frw mu nsina kandi binsaba gushyiramo amazi inshuro ebyiri mu kwezi urumva nkoresha ibihumbi 120 Frw kandi insina ntiba izampa umusaruro vuba. Aho mpinga imbuto ho nuhira kabiri mu cyumweru bivuze ngo nibura nkoresha ibihumbi 120 Frw kandi rwose nta mbuto wahinga zakungura ayo mafaranga ni gake cyane, rero turi mu bihombo.’’

Musabyimana yasabye Leta gushyira imbaraga mu gutanga nkunganire ku bikoresho byo kuhira bikoresha ingufu zituruka ku mirasire y’izuba kuko byo bidahenze kandi bibafasha kuhira badakoresheje lisansi.

Nkwakuzi Ignace ukorera ubuhinzi mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Rubirizi mu Mudugudu wa Masizi, yuhira kuri hegitari zirindwi. Yishimira ko muri iki gihembwe cya C bahinzemo imbuto n’inyanya aho yuhira akoresheje moteri eshatu. Yavuze ko muri iyi minsi nubwo bahinga batizeye inyungu bitewe n’amafaranga menshi bakoresha bagura lisansi kuko ari menshi ugereranyije n’ibyo bazasarura.

Ati “Lisansi yarazamutse turamutse duhawe imirasire yadufasha kunganira ubuhinzi bwacu tukavoma dukoresheje imirasire, hano hari aho byashobotse aho abahinzi bamwe buhira bakoresheje imirasire kuri hegitari icumi. Ubwo buryo rero Leta ibukoresheje henshi byadufasha cyane kubona umusaruro kandi ntiduhendwe na lisansi.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yabwiye IGIHE ko batangiye gukorana n’imishinga irimo CDAT itanga imashini zunganiwe zirimo n’iz’imirasire y’izuba mu rwego rwo gukemura iki kibazo.

Yagize ati “Ubu dufite umushinga wo kuhira wakorewe mu Murenge wa Musaza hakoreshejwe ibikoresho bikoresha ingufu z’imirasire y’izuba kuri hegitari 120, aho bifasha abahinzi bagorwaga no kubona lisansi n’ubundi buryo bwo kuhira. Dufite undi mushinga wo kuhira turi gukorana na REMA kuri hegitari 40 mu Murenge wa Nasho nawo uzakoresha imirasire y’izuba, dufite n’undi wo muri Mpanga wuhira kuri hegitari 20 yose igamije gufasha abaturage kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba.’’

Visi Meya Nzirabatinya yakomeje avuga ko bakomeje gushaka uburyo abaturage basaba kunganirwa bajya bahabwa ubu buryo bw’imirasire y’izuba mu rwego rwo kubafasha kudakoresha amafaranga menshi bagura lisansi na mazutu. Yavuze ko bazakomeza no gukorana n’izindi nzego kugira ngo ahantu hose huhirwa hagezwe imirasire y’izuba.

Kuri ubu mu Karere ka Kirehe hari gukorwa imishinga myinshi yo kuhira hifashishijwe imirasire y’izuba; nk’umushinga wo kuhira muri Musaza kuri hegitari 120, uwa hegitari 40 uri gukorwa mu Murenge wa Nasho, hegitari 20 zo muri Mpanga ndetse na hegitari 5000 zo muri ETI Mahama nazo zigiye gutangira gukoreshwa.

Abahinzi b'i Kirehe barasaba Leta gushyira imbaraga mu gutanga nkunganire ku bikoresho byuhira bikoresha imirasire y'izuba kuko ibikoresha lisansi bibahombya
Nkwakuzi Ignace avuga ko kuhira akoresheje moteri zikoresha lisansi bimuteza igihombo nyuma y'aho igiciro cyayo kizamutse
Uburyo bwo kuhira bwafashihe abahinzi b'i Kirehe guhinga no mu bihe by'icyi
Abahinzi ba Kirehe bavuga ko kuhira muri iki gihembwe cya C bibahenda cyane kubera lisansi ikosha
Nubwo kuhira bibahenda bishimira ko basigaye bahinga ibihembwe byose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages