Kirehe: Gitifu w’Umurenge yeguye nyuma yo gukubita umuturage

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 25 Kanama 2020 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirehe, uherereye mu Karere ka Kirehe, Mwiseneza Ananie, yatanze ibaruwa isaba guhagarika akazi nyuma y’iminsi mike avuzweho gukubita umuturage inshyi ubwo yajyaga gukemura ikibazo cye ntiyishimire uko yagikemuye.

Ibaruwa y’ubwegure bwe byatangajwe n’urubuga rwa Twitter rw’Akarere ka Kirehe ko yakiriwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Kanama 2020.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerard yabwiye IGIHE ko koko bakiriye ibaruwa y’ubwegure bw’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirehe Mwiseneza Ananie, nyuma y’amakosa atandukanye yagiye akora.

Ati “ Yeguye ku mpamvu z’imyitwarire ye itari myiza irimo no gukubita umuturage, mbere hari ibyo yagiye agirwamo inama ariko ubu iki cyo gukubita umuturage nicyo cyatumye ahagarika akazi.”

Meya Muzungu yakomeje avuga ko hari abaturage bakodeshanyije imirima hanyuma bakaza kugirana ubwumvikane buke, Gitifu w’Umurenge agiye gukemura ikibazo umwe agaragaza ko atishimiye uko akemuye ikibazo, undi aramwadukira amukubita inshyi nyinshi cyane.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge kuri ubu ari gukurikiranwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ku cyaha cyo gukubita uyu muturage.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .