Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ugushyingo 2022 ubwo yifatanyaga n’Akarere ka Kirehe n’umuryango Resonate mu gusoza amahugurwa y’abangavu 400 babyaye imburagihe, bari bamaze amezi atatu bafashwa mu kubagarurira icyizere no kubafasha kwisanga mu muryango Nyarwanda nyuma y’ibibazo byababayeho.
Muri aya mahugurwa abangavu 400 babyaye imburagihe n’abakobwa 150 babyaye batari bageza ku myaka 25 nibo bigishijwe mu gihe cy’amezi atatu bakaba bakomoka mu mirenge ya Gahara, Gatore, Kirehe na Kigina.
Umuyobozi Mukuru wa Resonate, Claire Uwineza, yavuze ko mu mezi atatu bari bamaze bahugura uru rubyiruko barufashije kwigarurira icyizere, kumenya kwiteza imbere bahereye kuri bike bafite aho 22 bahise bemera gusubira mu ishuri.
Ati “ Abana batatinyukaga kuvuga cyangwa ngo bajye mu bandi ngo batekereze no kwiteza imbere bakoresheje amafaranga make ubu baratinyutse ku buryo bashobora gufasha umuryango mugari.”
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yavuze ko umukobwa watewe inda adakwiriye kurekwa ngo kuko ari bwo aba akeneye abamwitaho kubera ibyago aba yaragize.
Yagize ati “ Turabizi ko abangavu baterwa inda z’imburagihe bituma bacikiriza amashuri ntibagere ku ntego zabo, hari abahita bagira ibibazo by’ihungabana kugeza n’aho bamwe biyahura, hari kandi abigunga n’abiheba, hari n’abagira ipfunwe mu miryango, hari n’ababa mu bukene n’ibindi bibazo.”
Ambasaderi Dr Adam yakomeje avuga ko ibi bibazo byatumye yifatanya n’umuryango Resonate mu kugarurira aba bana icyizere kugira ngo bafashwe kugaruka mu buzima busanzwe banatange ubuhamya bw’ibyababayeho kuri bagenzi babo.
Yemereye aba bangavu inkunga y’amafaranga arenga miliyoni azahabwa amatsinda atandatu bibumbiyemo abafasha mu gukora ibikorwa birimo ubucuruzi, ubuhinzi n’ubugeni bibaha amafaranga abafasha mu kwita ku miryango yabo.
Mugabekazi Regine ufite imyaka 21 watwaye inda afite imyaka 18, yavuze ko ajya kubyara yahuye n’ibibazo byinshi byamufatanyije n’ubukene bituma yiheba akiburira icyizere none nyuma yo kuganirizwa yagarutse mu buzima busanzwe.
Uwikunda Zahara waturutse mu Murenge wa Gahara yagize ati “ Uyu mushinga unsigiye kwigirira icyizere kuri ubu nkaba mbasha kwiteza imbere, ubusanzwe narigungaga cyane ariko ubu ahazaza hanjye hari mu biganza byiza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yijeje aba bangavu gukomeza kubaba hafi, gukurikirana ababateye inda kugira ngo bahanwe n’ubundi bufasha bwatuma bagera ku ntego zabo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!