Kuri uyu wa kane tariki 9 Nyakanga abayobozi b’Akarere ka Kirehe batangarije Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta PAC ko hari abantu cyangwa amatsinda yagurijwe amafaranga muri gahunda ya VUP, ariko ntibayasubize.
Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta 2013/2014 igaragaza ko muri aka Karere kuva mu 2009 kugeza 2011 hari abaturage cyangwa amatsinda yagiye agurizwa amafaranga ariko ntayasubize bitewe n’uburyo budasobanutse bagiye bayakamo, burimo guhimba amatsinda ya baringa n’abayobozi bayihaye mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Ibi byatumye gahunda ya VUP itagera ku ntego zayo zo kuzamura imibereho y’abaturage, kuko byagaragaye ko hari abakoraga amatsinda ya baringa bagahabwa amafaranga nk’itsinda nyamara ari umuntu umwe uri buyajyane.
Abagurijwe amafaranga muri gahunda ya VUP barishyuzwa n’akarere miliyoni zigera ku munani.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yabwiye Abadepite bagize PAC ko amatsinda ya baringa muri gahunda ya VUP bayavumbuye bagiye kureba impamvu abaturage batishyura inguzanyo bahawe muri gahunda ya VUP.
Yagize ati “Umuntu yagaragazaga ko afite itsinda n’abanyamuryango baryo akabagaragaza ariko mu gihe cyo kwakira amafaranga akayatwara wenyine. Twibajije impamvu abayahawe batishyuraduhamagaje abagize amatsinda bavuga ko nta mafaranga bigeze babona.”
Abadepite babajije Abayobozi b’Akarere ka Kirehe icyo bakoze nyuma yo kubona amanyanga yagiye akorwa muri aya mafaranga yari yagenewe guhindura imibereho y’abaturege myiza, basubiza ko barimo kugerageza kwishyuza abafite uyu mwenda no gukurikirana abayobozi bayihaye batayemerewe.
Abayobozi batangaje ko kugeza ubu Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge umwe, babiri b’utugari, n’abakozi bane ku mirenge barimo gukurikiranwa ku ruhare bagize mu itangwa ry’aya mafaranga.
Abadepite bavuze ko kudakurikirana iyi gahunda ngo bamenye niba imishinga abantu ku giti cyabo n’amatsinda bateganyije gukoresha inguzanyo bahawe ya VUP barayikoze ari uburangare no kutita ku mutungo wa rubanda.
Imirenge ya Mahama na Nyamugali niyo yagaragayemo iki kibazo cyane nubwo no mu yindi mirenge gihari.
Uretse ikibazo cya VUP, Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta 2013/2014 inagaragaza ko aka karere kagize icyuho cy’amafaranga asaga miliyoni abayobozi b’akarere batazi aho yagiye. Njyanama y’akarere ishyira mu majwi Meya wa Kirehe ko yasinyaga kuri raporo zayasohoraga.



















TANGA IGITEKEREZO