Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) muri Kirehe, Mupenzi Théogène, avuga ko guhera muri Nyakanga 2018 kugeza muri Mutarama 2019 bari bamaze gucanira ingo 9778 zirimo 1940 zo mu Murenge wa Mushikiri zacaniwe mu mezi abiri ashize.
Bamwe mu batuye Umurenge wa Mushikiri bahawe amashanyarazi hagati y’Ukuboza 2018 na Gashyantare 2019, babwiye IGIHE ko baciye ukubiri no gucana agatadowa ndetse batangiye no kuyabyaza amafaranga.
Twagirimana Abdoul wo mu Murenge wa Mushikiri yavuze ko amashanyarazi ataraza byari ikibazo ku bawutuye kuko uretse kuba mu icuraburindi hari n’ibikorwa by’iterambere batabonaga.
Ati “Umuriro w’amashanyarazi wadukuye mu bwigunge, wadukuye mu mwijima. Aho wageze abantu baranezerwa, bakaniyongera kuko baba bafite amerwe yo kuhatura kuko hageze amajyambere.”
Amashanyarazi yabafunguriye amahirwe y’ishoramari
Twagirimana asobanura ko aho amashanyarazi yageze n’ibindi bikorwa remezo byiyongera ku buryo mu Murenge wabo hari abatangiye kubaka inganda, zitari kubakwa ataraza.
Ati “Ubu twageze muri paradizo kuko turya ibyo twihingiye kandi dufite n’ibyo byose. Umuriro rero ni iterambere, ubu aha hagiye no kuza uruganda rukora imigati n’amandazi, n’ibindi bizakomeza bize.”
Murunga Emmanuel wo mu Murenge wa Mishikiri yagize ati “Nahise nshinga imashini zisya zikanatunganya ibinyampeke, umushinga namaranye igihe ariko nibaza uko nawutangiriza ahantu hatari amashanyarazi bikanyobera.”
Amashanyarazi, umuvuno mushya ku bacuruzi
Bamwe mu bakora ubucuruzi bavuga ko mbere batarahabwa amashanyarazi bakoraga bagataha kare kubera icuraburindi ariko ubu basigaye bakorera amafaranga ntacyo bikanga nk’uko Nizeyimana ufite akabari abisobanura.
Ati “Ubu turacana igihe cyose kugeza isaha tunaniriwe. Nta cyiza wabona nk’amashanyarazi, ushobora gushyiramo 2000Frw ugasanga ukoze ibyumweru bibiri cyangwa bitatu, inyungu ikiyongera n’abakiliya ugasanga bafite ibinezaneza.”
Munyampeta Fabien ufite akabari gakomeye mu gasanteri ka Nkoyoyo, yavuze ko amashanyarazi amufasha gukonjesha inzoga no kureba Televiziyo, kandi biri mu bikurura abakiliya.
Ati “Amashanyarazi nyakoresha muri gahunda yo gukonjesha ibyo kunywa. Ubundi mbere byaraduhendaga cyane kuko twakoreshaga moteri ariko ku mashanyarazi ubona ko igihe cyose watanga icyo kunywa kandi gikonje. Twari mu bwigunge tutarawubona ariko ubu hari byinshi byahindutse.”
Yakomeje agira ati “Nkikoresha moteri nageragezaga gushyira ibyo kunywa byose muri Firigo, ngashyiramo litiro ebyiri za 2500Frw za mazutu muri moteri kugira ngo ibyo kunywa bibe bikonje ngahita mfunga ariko umunsi ukurikiyeho sinongere kuyikoresha ariko ubu nshyiramo umuriro wa 1000Frw ukamara icyumweru kirenga.”
Munyampeta yasobanuye ko akabari ke kateye imbere, gasigaye gakora amanywa n’ijoro kubera amashanyarazi, kamufasha guha akazi abakozi bane, umwe ahembwa 30 000Frw ku kwezi.
Habimana Faustin ukora akazi ko kogosha mu gasantere ka Nkoyoyo yagize ati “Umuriro utaraza ntabwo uyu murimo wo kogosha twari kuwukora ariko kubera ko waje twahise tubipanga.”
Yogosha abantu bagera ku 12 ku munsi, umwe amwishyura hagati ya 100Frw na 300Frw.
Mupenzi uyobora ishami rya REG mu Karere ka Kirehe agaragaza ko ingo zifite amashanyarazi ku gipimo cya 38,5% zirimo 36.2% zifatiye ku muyoboro mugari naho izindi 2.3% zikoresha ingufu zituruka ku mirasire y’izuba, mu gihe umwaka wawubanjirije abari bafite amashanyarazi bari 26,5%. Bivuze ko biyongereyeho 12%.
Intego aka karere kari kihaye yo gucanira ingo 6291 kamaze kuyirenza, kuko izahawe amashanyarazi zimaze gusaga 9778 mu gihe umwaka w’ingengo y’imari ugisigaje amezi atanu.



















TANGA IGITEKEREZO