Inama njyanama y’akarere ka kirehe yagaragaje ko hari bamwe mu bakozi bashinzwe irangamimire muri imwe mu mirenge y’aka karere baka amafaranga y’umurengera bamwe mu bashaka gusezerana mu mategeko, ni mu kiganiro cyabaye ku wa 30 Ukuboza 2014.
Ubusanzwe inama njyanama yafashe umwanzuro ko umuntu wese wifuza gusezerana imbere y’amategeko ari kumwe n’umukunzi mu buryo butari ubwa rusange agomba gutanga ibihumbi icumi by’amafaranga y’ u Rwanda yishyurwa biciye mu mirenge sacco.
Nyamara ngo hari abatanga andi mafaranga ibihumbi cumi yiyongera kuyandi baba batanze mbere akajya mu mifuka y’abakozi bashinzwe irangamimirere, kuko bamwe bayita ayo kugura amavuta y’imodoka y’umuyobozi w’umurenge.
Visi presida w’inama njyanama y’akarere ka kirehe, Bugingo Emanuel, yatangaje ko ibi bitagomba kwihanganirwa kuko ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku miyoborere no ku bukungu bw’igihugu.
Muzungu Gerard, Umuyobozi mushya wa Kirehe, yasabye abajyanama bose kuba ijisho ry’abaturage bahagarariye bakajya batanga amakuru yabagaragayeho kunyuranya nibyo amategeko ateganya bitwaje umwanya w’ubuyobozi bafite mu rwego rwo kurandura icyo kibazo burundu.



















TANGA IGITEKEREZO