Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 8 Mata 2024.
Abatuye muri aka gace bavuga ko uyu mugabo yabanje kumena amavuta ashyushye ku mugore ndetse ko yabanje no kumena isombe umuturanyi we yari atetse.
Bamwe muri aba baturage bavuga ko ashobora kuba yabitewe n’ubusinzi mu gihe hari n’abandi bavuga ko we n’umugore we bamaze igihe bafitanye amakimbirane.
Uwitwa Bizimungu Innocent yagize ati “ Nkeka ko yabitewe n’inzoga kuko yari yasinze cyane gusa amakuru dufite ngo n’uko ahora ashyamirana n’umugore we.”
Undi musaza bita Mutwarasibo, we avuga ko yababajwe cyane n’uko uyu mugabo yabanje akamumenera isombe yari agiye kurya.
Ati “ Ngeze iwanjye nsanga inkono yazihiritse mbaza uko byagenze bambwira ko yazimennye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, we yabwiye IGIHE ko iki kibazo agiye kugikurikirana.
Yagize ati “Ntabwo nari mbizi reka tubikurikirane.”
Abanyerondo bahise bafata uyu mugabo bamushyikiriza Polisi kuri Station ya Kimisagara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!