00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimisagara: Yafashwe nyuma yo gushaka kwica umugore we amuteye icyuma

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 9 April 2024 saa 12:38
Yasuwe :

Umugabo w’ahitwa ku Ntaraga mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, yashatse kwica umugore we amuteye icyuma inzego z’umutekano zihita zihagoboka ziramutesha.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 8 Mata 2024.

Abatuye muri aka gace bavuga ko uyu mugabo yabanje kumena amavuta ashyushye ku mugore ndetse ko yabanje no kumena isombe umuturanyi we yari atetse.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko ashobora kuba yabitewe n’ubusinzi mu gihe hari n’abandi bavuga ko we n’umugore we bamaze igihe bafitanye amakimbirane.

Uwitwa Bizimungu Innocent yagize ati “ Nkeka ko yabitewe n’inzoga kuko yari yasinze cyane gusa amakuru dufite ngo n’uko ahora ashyamirana n’umugore we.”

Undi musaza bita Mutwarasibo, we avuga ko yababajwe cyane n’uko uyu mugabo yabanje akamumenera isombe yari agiye kurya.

Ati “ Ngeze iwanjye nsanga inkono yazihiritse mbaza uko byagenze bambwira ko yazimennye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, we yabwiye IGIHE ko iki kibazo agiye kugikurikirana.

Yagize ati “Ntabwo nari mbizi reka tubikurikirane.”

Abanyerondo bahise bafata uyu mugabo bamushyikiriza Polisi kuri Station ya Kimisagara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages