Mu ijoro ryo ku tariki 30 Mutarama 2017, nibwo uyu mukobwa w’imyaka 31 y’amavuko wakoraga akazi ko mu rugo yaguye mu ivuriro riherereye mu Murenge wa Kimisagara.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu mukobwa yahawe imiti yo gukuramo inda n’umuganga ukorera muri iri vuriro nyuma iza kumugwa nabi bimuviramo urupfu.
Ushinzwe umutekano mu Murenge wa Kimisagara, Rugamba Salvator we avuga ko uwo muganga yababwiye ko uyu mukobwa yaje yakuyemo inda ku buryo ubwo yari agiye kumuvura yahise aremba akaza guhita yitaba Imana.
Yagize ati “ We yavuze ko yaje yakuyemo inda noneho atangiye kumukorera ubuvuzi bw’ibanze ahita apfa ariko amakuru dufite ni uko uriya mukobwa yari yaje aho mbere muganga amuha imiti ajya kuyikoreshereza iwabo, abonye imuguye nabi ahita agaruka ku bw’amahirwe make arahapfira.”
Yakomeje avuga nyuma yo kumenya ayo makuru abanyerondo bahise bahamagara polisi ijyana umurambo wa nyakwigendera ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo usunzumwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yabwiye IGIHE ko aya makuru agiye kuyakurikirana.



















TANGA IGITEKEREZO