Iyi mpanuka yabaye ahagana saa yine za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, munsi gato y’umuhanda w’amabuye wo kwa Mutwe haruguru y’isoko rya Kimisagara ahazwi nko ku Ntaraga.
Ababonye iby’iyi mpanuka bavuga ko iyi fuso yerekezaga Nyabugogo yabanje kugonga imodoka yazamukaga ijya i Nyamirambo, bituma inanirwa kuguma mu cyerekezo cyayo ku buryo aribyo byatumye ihita igonga indi modoka ya Rava 4 yazamukaga yari itwawe n’umupadiri irimo n’umubikira n’abandi bakobwa babiri , ndetse na moto ebyiri zari zitwaye abagenzi.
Ndayambajimana Eugene umumotari wakomerekeye byoroheje muri iyi mpanuka yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka ishobora kuba yakomerekeyemo abantu bagera ku 10
Yagize ati “ Njye sinzi uko nakubwira ngo iyi mpanuka yatewe n’iki n’iki ,kuko nabonye iyi fuso yari iri kumanuka ishaka gukatira imodoka yari iyiri mbere nibwo yahise iyigongaho inanirwa kuguma mu cyerekezo ihita inagonga iriya Rava 4.”
Yakomeje agira ati “ Ubwo nanjye ntumbaze ikintu cyangonze kuko numvise uruntu runkubita ngwa hasi noneho numva ndikubasha kwinyagambura nturumbuka mu mu kingo nari naguyemo nibwo navuye muri moto nzamuka nsaga hari undi mumotari yakubise aryamye hejuru ya moto.”
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Supt Ndushabandi Jean Marie Vianney yabwiye IGIHE ko muri iyi mpanuka nta muntu wapfiriyemo.
Yagize ati “ Nta bantu bapfuye uretse ko bakomeretse ariko n’abayikomerekeyemo bahise bajyanwa muri CHUK.”
Supt Ndushabandi yongeyeho ko iperereza rigikomeje ngo bamenye icyateye iyo mpanuka.



















TANGA IGITEKEREZO