00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimironko: Mu minsi yegeranye imodoka 2 zaribwe

Yanditswe na

Richard Mugarura

Kuya 17 December 2013 saa 11:41
Yasuwe :

Abaturage bo mu Mudugudu w’Amariza wo mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, bararega abashinzwe irondo gukorana n’abajura bakiba imodoka mu ngo zo muri aka gace.
Imodoka zibwe zose ziri mu bwoko bwa Carina E. Ku itariki ya 15/12/2013 hibwe imodoka ya Captain Butera John ifite purake (plaque) RAB 837, iyindi ni iya Gakuba George yibwe ku itariki ya 14/12/2013 batwaramo ibikoresho bikoreshwa mu modoka imbere. Ku itariki ya 15/12/2013. Ku ya 14/12/2013 hibwa ifite (…)

Abaturage bo mu Mudugudu w’Amariza wo mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, bararega abashinzwe irondo gukorana n’abajura bakiba imodoka mu ngo zo muri aka gace.

Imodoka zibwe zose ziri mu bwoko bwa Carina E. Ku itariki ya 15/12/2013 hibwe imodoka ya Captain Butera John ifite purake (plaque) RAB 837, iyindi ni iya Gakuba George yibwe ku itariki ya 14/12/2013 batwaramo ibikoresho bikoreshwa mu modoka imbere. Ku itariki ya 15/12/2013. Ku ya 14/12/2013 hibwa ifite purake RAA 051P.

Imodoka z'ubu bwoko ni zo zibasiwe

Bakurikije iperereza ryakozwe mu mudugudu abaturage barashinja abanyerondo mu gufatanya n’abajura mu kwiba, kuko bamaze kubabona inshuro nshinshi.

Uwitwa Bagabo agira ati “Nifatiye umunyerondo ari gukingura iwanjye saa munani za nijoro ambwira ko yarebaga ko abaho bahari.” Bagabo avuga ko amubajije impanvu yaharebaga ayo masaha yamubwiye ko ari byo ashinzwe.

Ubu bujura bugenda bufata indi nttera, kuko uwitwa Viateur yibwe ibintu byose byo mu rugo saa munani y’ijoro ryacyeye ku cyumweru tariki ya 15 Ukuboza uyu mwaka naho uwitwa Habimana we yafasha ushinzwe umutekano yinjira iwe mu nzu nk’uko bigaragara muri raporo yakozwe n’ubuyobozi bw’uyu mudugudu w’Amariza.

Niyonsaba Jean Claude, Umuyobozi Ushinzwe Urubyiruko muri uyu mudugudu, yatangarije IGIHE ati “Mu by’ukuri aba bajura baratuzengereje kandi ikigaragara ni uko bakorana n’abanyerondo bashinzwe umutekano mu mudugudu w’Amariza.”

Abatuye uyu mudugudu bavuga ko bakeneye ubufasha, kuko hatabaye kubifatira hafi byafata indi ntera bikava ku bujura bikaba ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages