Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Yine n’iminota 15 zo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Mutarama 2024.
Ubwo iyi mpanuka yabaga abayede batatu babashije guhita basimbuka ariko barakomereka, undi umwe we ahita apfa.
Imodoka za Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, n’Imbangukiragutabara byahise bihagera, bitanga ubutabazi bw’ibanze no gutangira iperereza ku cyateye impanuka.
Ababonye iby’iyi mpanuka babwiye IGIHE ko bashidutse gusa urugo n’umusingi warwo biguye ariko bishobora kuba byaratewe n’uko ubutaka byari byubatseho bwari bwaroroshye bitewe n’amazi y’imvura.
Uwitwa Habiyambere yagize ati “Njye nkeka ko byatewe n’uko amazi yari yarinjiye mu musingi w’uru rukuta kubera imvura imaze iminsi igwa.”
Irankunda Joseph we yavuze ko yashidutse gusa abona urukuta ruguye ndetse atazi icyabiteye. Ati “Twari turi hirya tubona biraguye gusa uko byagenze cyangwa icyabiteye sinkizi naba nkubeshye pe.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, na we yemeje iby’iyi mpanuka yapfiriyemo umuntu.
Yagize ati “Ni byo koko hano habereye impanuka, umukingo wahanutse ugwira abakozi bane bari barimo gucukura urukuta uko ari bane. Hari ababashije gusimbuka, umwe ni we witabye Imana.”
Yakomeje avuga ko abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kibagabaga ndetse iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!