00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimironko: Bane bagwiriwe n’urukuta rw’inyubako, umwe ahita apfa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 8 January 2024 saa 08:58
Yasuwe :

Abayede bane bari barimo gukora imirimo yo kubaka hoteli nshya iherereye mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo bagwiriwe n’urukuta, umwe muri bo ahita ahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Yine n’iminota 15 zo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Mutarama 2024.

Ubwo iyi mpanuka yabaga abayede batatu babashije guhita basimbuka ariko barakomereka, undi umwe we ahita apfa.

Imodoka za Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, n’Imbangukiragutabara byahise bihagera, bitanga ubutabazi bw’ibanze no gutangira iperereza ku cyateye impanuka.

Ababonye iby’iyi mpanuka babwiye IGIHE ko bashidutse gusa urugo n’umusingi warwo biguye ariko bishobora kuba byaratewe n’uko ubutaka byari byubatseho bwari bwaroroshye bitewe n’amazi y’imvura.

Uwitwa Habiyambere yagize ati “Njye nkeka ko byatewe n’uko amazi yari yarinjiye mu musingi w’uru rukuta kubera imvura imaze iminsi igwa.”

Irankunda Joseph we yavuze ko yashidutse gusa abona urukuta ruguye ndetse atazi icyabiteye. Ati “Twari turi hirya tubona biraguye gusa uko byagenze cyangwa icyabiteye sinkizi naba nkubeshye pe.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, na we yemeje iby’iyi mpanuka yapfiriyemo umuntu.

Yagize ati “Ni byo koko hano habereye impanuka, umukingo wahanutse ugwira abakozi bane bari barimo gucukura urukuta uko ari bane. Hari ababashije gusimbuka, umwe ni we witabye Imana.”

Yakomeje avuga ko abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kibagabaga ndetse iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

Aho impanuka yabereye ku Kimironko hari kubakwa hoteli ariko iracyari mu ntangiriro zayo
Abakomeretse babanje gukorerwa ubuvuzi bw'ibanze mbere yo kujyanwa mu Bitaro bya Kibagabaga
Inzego za Polisi zahise zitabara zijyana umurambo w'uwitabye Imana mu buruhukiro, abakomeretse bajya gukurikiranwa
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko hatangiye iperereza ku cyateye iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages