00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiliziya yagwiriye abafundi, babiri bahita bitaba Imana

Yanditswe na Mwizerwa Gilbert
Kuya 16 February 2018 saa 04:54
Yasuwe :

Abafundi bagwiriwe n’umunara wa Kiliziya bubakaga mu Kagari Gasovu, Umurenge wa Rugendabari, Akarere ka Muhanga; babiri bahita bitaba Imana abandi 14 bajyanwa kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari, Ntagisanimana Claude, yatangarije IGIHE ko babiri bahise bitaba Imana, abandi 14 bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gasovu kuko nicyo twegeranye cyakora ubutabazi.

Yagize ati “Ni impanuka yabaye ku nyubako ya Paruwasi, babiri mu bayubakaga bagwiriwe n’igice kiremereye bahita bapfa. Abo twagejeje ku Kigo Nderabuzima harimo batanu bari barembye bahise bihutanwa ku Bitaro bya Kabgayi gusa n’abandi icyo abaganga bemeza bakurikije uko bameze bashobora nabo kujyanwayo.”

Ntabwo biramenyekana niba abagwiriwe n’urukuta bafite ubwishingizi ku mpanuka z’akazi. Abakomeretse bafite ubwishingizi bwo kwivuza ndetse hari ibiganiro na Kiliziya ku bashobora kugira ibindi bakenera ngo bitabweho.

Inzego zibishinzwe zatangaje ko hagiye gukorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka.

Paruwasi ya Gasovu yubakwaga n’abafundi bahembwa n’abakirisitu bitangaga mu bushobozi bw’amaboko. Byari biteganyijwe ko izizihirizwamo Umunsi Mukuru wa Pasika.

Kiliziya yubakwaga ikagwira abafundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages