00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Yakurikiye mukuru we akeka ko amerewe neza bituma akurira ku muhanda

Yanditswe na

Mudandi Frank

Kuya 26 February 2015 saa 07:48
Yasuwe :

Mu muyaka itanu ishize, Gasore (amazina yahidnuwe) w’imyaka 16 yumvaga afite inzozi zo kuba umuntu ukomeye; ubwo yabonaga mukuru we wari umaze igihe kinini mu Mujyi wa Kigali rwgati asa neza cyane yahisemo kumukurikira ngo amufashe kugera ku nzozi yari afite.

Nubwo atavuka kure cyane y’Umujyi wa Kigali, asanga mukuru we yari azi ko mukuru we abahayeho neza, ahageze asanga na we nta kigenda abayeho mu buzima bwo gupfundikanye mu Biryogo.

Icyo gihe yaje aretse ishuri kuko yemeza ko yigaga mu mwaka wa Mbere w’Amashuri abanza ariko agaragara nk’uwatinze gutangira kwiga kubera ibibazo byo mu muryango.

Nubwo yahunze amikoro make y’iwabo, ubuzima bwo ku muhanda na bwo ntibwamworoheye nyuma y’aho mukuru we yamubwiraga ko ntacyo yamufasha.
Yagize ati “Ngeze i Nyamirambo aho yabaga nsanga ntako abayeho, ambwira ko ntacyo yamfasha mpitamo kwibera uku, kuko nabonaga nta ko iwacu bahagaze.”

Kuri ubu inzozi ze asa n’aho yazibagiwe, akaba yiberaho ubuzima bwa bucye ndamuke. Avuga ko agerageza gushaka udufaranga duke two kwiyogoshesha.

Gusa avuga ko icyamufasha ari uko yasubira mu ishuri ariko abona ko uretse ubufasha bw’abagiraneza, umuryango we nta bushobozi ufite bwo kumubonera n’ibikoresho.

Ati “Mbonye ikigo, cyangwa umuntu uzajya amfasha, nkabona ibyo kwambara, kurya nkabaho neza akanshyira no mu ishuli nasubirayo”.

Abenshi mu bana bo mu muhanda bavuga ko ikibatera kuba ibirara ari ubukene, amakimbirane n’uburaya bw’ababyeyi babo. Hari bamwe mu baba baragiye kubera ubushake n’abandi banga gukomeza kwizinga mu miryango irimo amakimbirane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages