00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Yahitanywe n’isasu agerageza kwambura umupolisi imbunda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 26 February 2015 saa 08:50
Yasuwe :

Umugabo wamenyekanye ku izina rya Dr Gasakure wari ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Mujyi wa Kigali yafashwe n’isasu ubwo yageragezaga kurwanya no kwambura intwaro umupolisi wari ku kazi.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryatanzwe na Polisi y’u Rwanda, Dr. Gasakure yasabye uruhushya rwo kujya mu bwiherero, ubwo yajyagayo yahuye n’umupolisi wari ku kazi ko kubacungira umutekano kuri sitasiyo aramusumira ashaka kumwambura imbunda.

Ubu bushyamirane bwabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 25 Gashyantare saa 6:30, bwatumye isasu rimufata ahita apfa ariko asiga n’umupolisi yarwanyije akomeretse bikomeye.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CSP Twahirwa Celestin, yagize ati "Uwapfuye yasabye kujya kwihagarika aremererwa, akimara kuva mu buroko yahise arwanya umupolisi wari ku kazi agerageza kumwambura imbunda. Muri iyo mirwano umupolisi na we yakomeretse cyane yihutishirizwa kwa muganga (mu Bitaro Bikuru bya Polisi ku Kacyiru).”

Dr. Gasakure yafashwe na Polisi akurikiranyweho uruhurirane rw’ibyaha birimo kuba yarateye umuntu ashaka kumwambura, akanasiga yangije ibye, gufunga abandi mu buryo butemewe n’amategeko, no guteza umutekano muke mu baturanyi

CSP Twahirwa avuga ko iperereza rigikomeje kuri iyi mpanuka yabaye kugira ngo umuryango wa Dr Gasakure na wo ukomeze kugezwaho amakuru mashya ku byerekeye iyi mpanuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages