Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kanama 2015, mu Mudugudu wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara, hafatiwe umukobwa wari umaze kwibyaza inda y’amezi arindwi, maze agahita agerageza guta uruhinja mu musarane.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serge, yatangarije IGIHE ko uwo mukobwa yafashwe na nyirurugo yakoragamo, ubwo yamusangaga agerageza gutsindagira urwo ruhinja mu musarane.
Uwo mukoresha yahise ashyikiriza uwo mukobwa ubuyobozi mu nzego z’ibanze, ariko nyuma yo kubona ko ubuzima bw’uwo mwana bushobora kuba bubi kimwe n’ubw’uwo mubyeyi wari ugiye kwihekura, bahise babajyana ku bitaro bya Kigali CHUK.
Ingingo ya 162 y’Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’Amategeko ahana igira iti “Umuntu wese wikuyemo inda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000).”



















TANGA IGITEKEREZO