Mu buhamya uyu mugore yatanze ubwo hizihizwaga umunsi w’umugore wo mu cyaro ku Cyumweru tariki ya 15 Ukwakira 2023, yagaragarije abandi bagore inzira zigoye yanyuzemo mu myaka 12 yamaze akora ubuzunguzayi n’uburyo yabuvuyemo akaza kwiteza imbere.
Aganira na IGIHE, uyu mubyeyi w’abana batanu yavuze ko yabaye umuzunguzayi kugira ngo abashe kurera abana be ariko nta cyiza na kimwe yabuboneyemo kuko yahoraga yamburwa ibicuruzwa bye rimwe na rimwe akanafungwa.
Yavuze ko yaje gufata icyemezo areka ubuzunguzayi atangira kujya ahabwa akazi k’imirimo itavunanye muri VUP ndetse akajya aca inshuro mu baturage ari na ko yizigamira ku buryo ubu amaze kugira inka ebyiri n’andi matungo magufi.
Uwimana akomeza avuga ko ubu amaze kugera ku iterambere rikomeye kuko afite ikibanza kitajya munsi ya miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, aramutse akigurishije.
Ati “Ubu mbayeho neza cyane bitandukanye na mbere kuko abana banjye bose ubu bariga, yewe umukuru yagiye gukomereza amashuri muri Canada kandi nkeka ko iyo nguma mu buzunguzayi ntari kugera kuri uru rwego.”
Uyu mubyeyi yashimiye ubuyobozi bwiza kuko ngo ari bwo akesha iterambere amaze kugeraho cyane ko ari na bwo bwagiye bumugira inama, aboneraho gusaba abandi baturage bakora ubuzunguzayi kubureka bagashakisha indi mirimo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!