Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2017 nibwo uru rusengero rwa rwafunzwe n’ubuyobozi bw’umurenge.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara bwatangarije IGIHE ko bwafashe icyemezo cyo gufunga uru rusengero nyuma y’uko umuyobozi warwo Pasiteri Rwisebura arwaniyemo n’umugore we mu byumweru bibiri bishize, rukaba nta n’ibyangombwa rwujuje kuba ruhakorere.
Busobanura ko bwafashe iki cyemezo kubera ko abayoboke b’iri torero bari baracitsemo ibice, bamwe bari ku ruhande rw’umugore, abandi k’urw’umugabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serge, yagize ati “Twarufunze kubera ikibazo cy’umutekano muke rwatezaga kuko mu minsi ishize nyirarwo n’umugore we barurwaniyemo bituma n’abayoboke b’umugore n’ab’umugabo barwana ku buryo twahisemo kurufunga ku mpamvu z’umutekano w’abaturage, kubera ko abayoboke bari bacitsemo ibice bamwe bashyigikiye umugore, abandi umugabo.”
Yakomeje avuga ko uru rusengero ruzongera gufungurwa ari uko rubonye ibyangombwa.
Uretse uru, umurenge ukomeje igikorwa cyo kugenzura izindi nsengero zidafite ibyangombwa byemewe n’amategeko.
Pasiteri Rwisebura David uyobora iri torero we mu magambo make agaragaza ko ubuyobozi bwamuhohoteye mu kumufungira urusengero kubera ko ikibazo cye n’umugore we ntaho gihuriye n’urusengero.
Yagize ati “Bampohoteye kuko ntabwo byanyuze mu mucyo, none se niba naragiranye ikibazo n’umugore wanjye bihurira he n’urusengero cyangwa itorero ? Kandi ikindi twe turi mu nkiko.”
Nyuma y’uko uru rusengero rufunzwe abayoboke barwo bafashe ibintu byabo byari birurimo babyimurira mu Murenge wa Nyakabanda kugira ngo ariho bazajya basengera.
Nyuma yo gufungu uru rusengero, ikibazo cya Paisteri Rwisebura David n’umugore we kiri mu nkiko, aho bari gusaba gutana mu mahoro nyuma y’amakimbirane bafitanye mu rugo, bikagera no mu rusengero.



















TANGA IGITEKEREZO