DN International itangiza ibikorwa byo kubaka amazu byagaragaye ko iyo sosiyete ije gufasha abadafite amazu mu mujyi wa Kigali gusa impuguke mu by’imari bagaragaje impungenge ko yariri gufata imyenda myinshi muri banki z’ubucuruzi.
Uwari mu buyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) ubwo DN International yahombaga Claire Akamanzi akaba ari Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, yemereye Abadepite bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi kuri uyu wa kane tariki ya 30 Mata 2015, ko hari amakosa yakozwe.
Yavuze ko ariyo mpamvu Umuyobozi wa DN International, umunya Kenya Nathan Ndung’u Lloyd yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi.
Abo DN International yagiyemo imyenda ingana ya miliyoni 720, harimo abaguze amazu banishuye, abari bahawe amasoko yo kubaka ayo amazu, abakozi bayikoreraga, ibigo bitanga za serivisi zitandukanye n’abandi.
DN International yari ifite umushinga wo kubaka amazu mu mudugudu witwa Green Park Villas uri mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo. Gusa, hubatswe inzu 10 muri 50 bifuzaga kubaka.
Iki kibazo cy’imyenda cyaturutse ku gihombo cya DN International kimaze imyaka, kuko guhera mu mwaka wa 2011 izi mpaka zariho.
Abahombeye mu ishoramari rya DNI, bavuga ko inzego za Leta zabigizemo uruhare, mu gihe zemeraga iyo sosiyete gushora imari, yahomba igasiga abaturage bataka, kandi ngo ntacyo bafashwa gifatika ngo bagaruze amafaranga bashoyemo.



















TANGA IGITEKEREZO