00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Umusore w’imyaka 28 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka itatu

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 28 January 2015 saa 09:31
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umusore w’imyaka 28 usanzwe akora akazi ko mu rugo, akekwaho icyaha cyo gusambanya ku gahato umwana w’imyaka itatu (3).
Polisi y’u Rwanda itangaza ko byabereye mu Kagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo, kuwa 14 Mutarama 2015, ababyeyi b’uwo mwana babimenya kuwa 21 Mutarama 2015, ariko batanga ikirego kuwa 26 Mutarama.
Nyina w’uwo mwana avuga ko yasambanyijwe n’umukozi ukora mu rugo rw’umuturanyi babana mu gipangu, agasobanura ko (…)

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umusore w’imyaka 28 usanzwe akora akazi ko mu rugo, akekwaho icyaha cyo gusambanya ku gahato umwana w’imyaka itatu (3).

Polisi y’u Rwanda itangaza ko byabereye mu Kagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo, kuwa 14 Mutarama 2015, ababyeyi b’uwo mwana babimenya kuwa 21 Mutarama 2015, ariko batanga ikirego kuwa 26 Mutarama.

Nyina w’uwo mwana avuga ko yasambanyijwe n’umukozi ukora mu rugo rw’umuturanyi babana mu gipangu, agasobanura ko batinze gutanga ikirego kuko bari bagishakisha ibimenyetso byagaragaza ukuri kwa byo.

Uyu mwana yajyanywe ku birato bya Polisi ku Kacyiru ngop akorerwe isuzuma, ukurikiranyweho kumusambanya akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera, mu gihe iperereza rigikomeje.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana, SP Beline Mukamana, yasabye ababyeyi ababyeyi n’abana kurushaho gutinyuka bakavuga ihohoterwa ribakorerwa.

SP Mukamana yagize ati “Mu bihe byashize, abantu bamwe bumvaga badashobora guhingutsa ko umwana wabo yasambanyijwe ku ngufu, ariko ubu abantu barabivuga kandi byatanze umusaruro ugaragara mu kurwanya ibi byaha.”

SP Mukamana yakanguriye buri wese gutanga amakuru ku gihe ku mwana wasambanyijwe ku ngufu n’uwabikoze

Yavuze ko umwana wafashwe ku ngufu ahura n’ingaruka zirimo, ihungabana, ipfunwe, gutwara inda, n’indwara zitandukanye, ati “Umwana ni umuyobozi n’umubyeyi b’ejo. Bakwiye rero kurindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose.”

Ingingo ya 190 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, isobanura ko gusambanya umwana ari imibonano mpuzabitsina yose cyangwa ishingiye ku bitsina ikorewe umwana uko yaba ikozwe kose n’icyaba cyakoreshejwe cyose.

Iy’191 muri icyo gitabo cy’amategeko ivuga ko umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko.

Ingingo y’192 yo ivuga ko iyo icyo cyaha cyakozwe n’umubyeyi we cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano, ukora umwuga w’ubuvuzi, ukora umwuga w’uburezi, uwitoza umwuga, n’abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Ingingo ya 193, ivuga ko iyo gusambanya umwana byamuviriyemo urupfu cyangwa byamuteye indwara idakira, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Wakora iki igihe umwana asambanyijwe ku ngufu?
Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana, SP Beline Mukamana yibukije ko, mu gihe umwana asambanyijwe ku ngufu, ababyeyi be, abamurera, abaturanyi ndetse n’undi wese wabibona cyangwa wabimenya, yahita ahamagara Polisi kuri nomero 3512 (itishyurwa).

Yibukije kandi ko ibi bikorwa icyaha kiri kuba, kikimara kuba cyangwa igihe cyose kimenyekanye, kandi no guhita bajyana umwana wasambanyijwe kwa muganga kugira ngo hemezwe ko koko yasambanyijwe, avurwe kandi ahabwe imiti imurinda kwandura agakoko gatera SIDA, ahabwe n’ubundi bufasha.

Yibukije abantu kwirinda gukora isuku mu myanya umwana yakoreweho iki cyaha, kuko byasibanganya ibimenyetso byacyo.

Umwana wawe, uwo urera n’uw’umuturanyi bashobora gusambanywa ku ngufu.Ushobora na none kubona cyangwa kumenya amakuru y’umwana wasambanyijwe ku ngufu.

Ingamba zashyizweho n’inzego zitandukanye, zatumye icyi cyaha kirushaho gukumirwa no kurwanywa mu Rwanda.

By’umwihariko, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami ryihariye rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo n’abana (Directorate of Anti-Gender-Based Violence and Child Abuse Protection).

Polisi y’u Rwanda kandi igira gahunga z’ubukangurambaga zigamije gukangurira abaturage kwirinda iki cyaha no kukirwanya.

Ibi ariko ntibibuza ko abantu bake cyane bagikora iki cyaha. Byagaragaye ko bamwe mu basambanya abana ku ngufu, baba banyoye ibiyobyabwenge birimo, urumogi, kanyanga n’inzoga zitemewe z’inkorano, nk’ibikwangari, nyirantare n’izindi.

Niyo mpamvu Polisi idahwema gukangurira abaturage kwirinda kubinywa, kubitunda no kubicuruza.

RNP


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages