Mu butumwa yatangaje kuri uyu wa Gatatu, RIB yagize iti “Amabati yafatiwe aho yari yagiye kuyahisha mu Karere ka Nyanza. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane n’abandi bagize uruhare muri ubu bujura, hanakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
Amabati yafatiwe aho yari yagiye kuyahisha mu Karere ka #Nyanza. Iperereza rirakomeje kugirango hamenyekane n'abandi bagize uruhare muri ubu bujura, hanakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) October 21, 2020
Afungiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro, aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni eshatu ariko zitarenze eshanu.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko uru rwego rutazigera rwihanganira umuntu uwo ariwe wese wishora mu byaha.
Ati “RIB iragira inama abantu bose baba bari mu bikorwa biganisha ku gukora icyaha, ko izo nzira bazivamo, ntabwo izihanganira uwo ariwe wese uzishora mu byaha. Ubumenyi n’ubufatanye burahari mu kurwanya byaha”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!