Mu kiganiro na IGIHE, uyu mubyeyi Nyiraminani yavuze ko mu bana batanu yibarutse uwa kane muri bo afite imyaka ine n’igice ndetse yavukanye umwenge ku mutima ku buryo ahangayikishijwe n’ubuzima bwe kuko yabuze amafaranga yo kumuvuza.
Avuga ko uyu mwana we w’umuhungu abayeho mu buzima bubi kandi bubabaje kuko atabasha kuvuga no kugenda ndetse umubonye wese akeka ko afite nk’umwaka umwe kubera ingano ye iterwa n’uko atajya anabasha kurya.
Yagize ati “ Abayeho nabi cyane kuko aribwa igihe cyose nijoro ntituryama kuko arara arira kubera ububabare no guhumeka nabi, iyo noneho acide yazamutse biba bimeze nabi ikindi urabona ko ntavuga ntagenda, nk’ababyeyi be tumenya ibyo yifuza kubera amarenga aba akoresha gusa.”
Yongeyeho ko nk’ababyeyi be bamenye ko afite umwenge ku mutima ubwo yari amaze kuzuza amezi atanu.
Ati “Twabimenye amaze kuzuza amezi atanu tukajya tujya kwa muganga mbese nta minsi ingahe yashira tutagiye kwa muganga kugira ngo bamuhe imiti igabanya ububabare.”
Yongeyeho ko abaganga bababwiye ko uyu mwana ajyanywe mu Buhinde yavurwa agakira ariko nta bushobozi bafite bwo kuhamujyana ku buryo bategereje kuzabona ashizemo umwuka gusa.
Ati “ Batubwiye ko agiye mu buhinde bamuvura agakira ariko ko bisaba amafaranga ari hagati ya miliyoni 12 Frw na miliyoni 15 Frw ariko nta bushobozi dufite bwo kuyabona kuko n’umugabo wanjye atunzwe n’ubuyede.”
Yakomeje avuga ko umwana we amukunda cyane aboneraho gusaba abagiraneza bafite umutima utanga kumufasha kugira ngo arebe ko yavuzwa agakira.
Se w’uyu mwana witwa Ntivamunda Epimaque,nawe yemeza ko abaganga raporo babaye ariyo kujya kumuvuriza hanze uretse ko babuze ubushobozi.
Ati “Nibyo koko umwana yavutse afite umwenge ku mutima, kuva twabimenya twirirwa kwa muganga inyemezabwishyu zatubanye nyinshi kandi ahora aribwa ku buryo ntacyo abasha gufata yewe n’abamubona bose babona ko arwaye bwaki kuko ntacyo abasha gushyira mu kanwa.”
Yakomeje avuga ko ikibazo cy’uburwayi bw’umwana wabo nta hantu na hamwe batakigejeje aboneraho gusaba abagiraneza kubafasha kugira ngo abe yavurwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!