Ni icyemezo cyatangajwe ku wa 13 Mutarama 2025.
Izi station eshatu za peteroli za Engen zafunzwe imwe iri ahazwi nka poids lourd i Gikondo, mu gihe izindi ebyiri ziri ku Giticyinyoni.
Gufungwa kw’izi station bitangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma yaho Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) gitangaje ko station zakoraga zitujuje ubuziranenge hamwe n’izikorera mu bishanga zizafungwa.
Umuyobozi mukuru wa RURA, Evariste Rugigana, yashimangiye ko nta kibazo cy’ibikomoka kuri peteroli kizabaho gitewe no kuba izi station zafunzwe.
Ati "Tugiye guharanira ko serivisi zikomeza gutangwa neza ku zindi station za lisansi zihegereye, kandi twizeye ko hatazabaho umuvundo mwinshi kuko izo station zifite ubushobozi buhagije”.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!