Kigali: REG yatahuye toni zisaga eshanu z’insinga zari zaribwe

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 10 Ukuboza 2019 saa 10:18
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu (REG) yatahuye toni eshanu n’ibilo 259 by’insinga z’amashanyarazi zifite agaciro ka miliyoni 13 Frw zari zaribwe.

Ubuyobozi bwa REG bwatahuye izi nsinga z’amashanyarazi kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Ukuboza 2019, zakuwe mu Ikompanyi igurisha ibyuma bishaje ya Black Metals Ltd iherereye mu Kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya mu Mujyi wa Kigali.

Izo nsinga zasanzwe zarashyizwe mu mifuka nyuma yo kuzishishuraho igice cy’inyuma.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ikoreshwa neza ry’amashanyarazi no gukumira iyangirika ry’umutungo muri REG, Nkubito Stanley, yavuze ko hari hamaze igihe hakorwa iperereza kuri icyo gihugu.

Yagize ati “Aha hantu tumaze iminsi tuhakeka, uyu munsi twahasuye tuza kuhakorera ubugenzuzi dusanga ibyo twahakekaga koko bihari. Iyo tubonye ibintu nk’ibi tuba tubonye umuntu umwe mu basenya igihugu n’ibikorwa remezo. Mu gihe abandi barimo barwana no kubaka igihugu bo baba bakoresha ingufu zose kugira ngo bagisenye.”

Musabemungu Frodouard ukora muri Black Metals Ltd yavuze ko ikigo akorera cyaguze izo nsinga byemewe kuko kinafite impapuro zibyerekana.

Yagize ati “Ibi bikoresho byaguzwe ahantu hatandukanye nkuko impapuro zibigaragaza. Twe abo twaguze ibintu bari babifitiye ibyangombwa kandi babyemera, nta kintu twishinja kuri ibi bintu.”

Ubwo REG n’inzego z’umutekano zageraga aho izi nsinga zari ziri, umuyobozi waho Twahirwa Jimmy, ntiyari ahari.

Amakuru IGIHE ifite ni Twahirwa yatangiye gukurikiranwa ngo atange ibisobanuro kuri icyo kibazo.

Nkubito yasabye abaturage kurwanya ikibi n’abangiza ibikorwa remezo, bakareka guhishira uwo babonye akora ibidahwitse.

Uretse insinga zasanzwe muri Black Metals Ltd, hafashwe n’ibyuma bibiri biringaniza umuriro w’amashanyarazi bikawushyira ku gipimo cyifuzwa (transformateurs) na kiosk imwe y’amashanyarazi.

Insinga zafatiwe muri Black Metals Ltd zahise zurizwa imodoka ya REG
REG yatahuye toni zisaga eshanu z’insinga zari zaribwe
Izi nsinga zafashwe zifite agaciro ka miliyoni 13 z'amafaranga y'u Rwanda
Umukozi wa Black Metals Ltd avuga ko zimwe muri izi nsinga bazimaranye amezi atanu
Ikompanyi igurisha ibyuma bishaje ya Black Metals Ltd iherereye mu Kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya mu Mujyi wa Kigali yagaragaje inyandiko zerekana ko yaguze insinga byemewe ndetse yanahawe inyandiko
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ikoreshwa neza ry’amashanyarazi no gukumira iyangirika ry’umutungo muri REG, Nkubito Stanley, yavuze ko bari bamaze iminsi bakeka Black Metals Ltd

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .