00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Polisi yamennye ibiyobyabwenge birimo Cocaine na Heroine

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 16 November 2023 saa 09:50
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Gasabo, bamennye mu ruhame ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge byafatiwe mu mikwabo yakorewe mu Mujyi wa Kigali.

Ibi biyobyabwenge birimo urumogi na Cocaine ndetse na Mugo bakunze kwita Heroine byamenwe mu Kimoteri cya Nduba mu Karere ka Gasabo, ku wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023.

Muri iki gikorwa hangijwe ibiro 43 by’urumogi n’udupfunyika 51 twa Cocaine na Heroine, litiro 625 za Kanyanga na litiro 3069 z’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko ibyamennwe byose byafashwe ku bufatanye bw’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage kuko aribo bagendaga batanga amakuru.

Yakomeje ashishikariza abaturage bose kwirinda ibikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu no kubicuruza.

Ati “Turakangurira buri wese uzi ko afite ibikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, kubitunda, kubikwirakwiza n’ibindi bikorwa byose bifite aho bihurira n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, kwibwiriza akabivamo agaca ukubiri na byo kuko bidatinze azabifatirwamo ku bufatanye n’abaturage agakurikiranwa mu butabera.”

Yahise anaboneraho gushima abaturage batanga amakuru ibiyobyabwenge nk’ibi bigafatwa kuko bigira ingaruka ku muryango nyarwanda no ku gihugu muri rusange bitewe n’uko uwabinyoye iyo amaze kubisinda atangira kugaragaraho ibikorwa bihungabanya umutekano nko gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana no gufata abagore ku ngufu.

Iteka rya Minisitiri no. 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira ibiyobyabwenge by’urumogi, cocaine na heroine mu biyobyabwenge bihambaye mu gihe inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge zishyirwa mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku biyobyabwenge bihambaye n’igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atageze kuri miliyoni 10, ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages