00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali:Nta muturage uzaba ugituye mu kajagari mu 2040

Yanditswe na

Umukunzi Denyse

Kuya 8 December 2015 saa 11:42
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali ni umwe mu mijyi ifite umuvuduko wo hejuru mu bwiyongere bw’abawutuye, hari abawuzamo bizeye kuhabonera imibereho myiza, maze mu gihe ubushobozi bubabereye aka wa mugani ngo « icyangiye umuntu gitera agahinda » bagahitamo gucumbika cyangwa gutura mu tujagari bubaka batubahirije amategeko, nyamara inzego zishinzwe imiturire zitangaza ko hari ingamba zo guca akajagari mu miturire.

Ushinzwe imiturire mu Mujyi wa Kigali, Umuhire Abias yemeza ko ubuyobozi bw’uyu mujyi budasinziriye kandi bufite ingamba zigamije guca akajagari.

Mu kiganiro na RBA, yagize ati “Turashaka umujyi utagira akajagari mu 2040. Mu ntego dufite ni uko uzaba ari Umujyi w’amacumbi aciriritse ku buryo umuntu wese yaba ufite amikoro macye cyangwa se ufite menshi, ufite inzu ye cyangwa akodesha abe yakwibonamo”.

Akomeza avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yemeye gutanga 30% by’igiciro abantu batanga ku macumbi kugira ngo bigabanye agaciro k’inzu, ikindi kandi hazabaho kugabanyirizwa imisoro ingana na 50% ku nzu ziciriritse.

Abatuye mu tujagari muri Kigali, baba ba kavukire ndetse n’abimukira bavuga ko babiterwa no kubura amahitamo ko ’’Nta wanga gutura aheza ahubwo ahabura, bitewe n’ubushobozi bucye bagahitamo ahantu hahendutse.‘‘

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umujyi wa Kigali mu mwaka wa 2012 bunagaragara muri raporo ya Banki y’Isi ku miturire, abatuye umujyi wa Kigali kuri ubu babarirwa munsi ya miliyoni 1.5 ngo bazaba bikubye hafi gatatu bagere kuri miliyoni 3.8 mu 2040.

Ni mugihe raporo iherutse gusohorwa na Banki y’Isi yerekana ko Leta z’ibihugu by’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara zugarijwe bikomeye n’ikibazo cy’imiturire mu kajagari mu mijyi irimo na Kigali.

Mu nama zitangwa na Banki y’Isi kuri Afurika yugarijwe n’iki kibazo harimo korohereza abaturage kugera ku nguzanyo z’igihe kirekire, kubaha igihe bakavugurura inzu zubatse mu buryo butemewe ndetse no kunoza imigurishirize n’imicungire y’ubutaka.

Imiturire y'akajagari izaba yaraciwe mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2040
Quartier Matheus ikigaragaramo imyubakire y'akajagari kandi itajyanye n'iterambere igiye kuvugururwa
Inyubako zijyanye n'iterambere zikomeje kubakwa mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages