Niyoyita w’imyaka 55, afite umugore n’umwana, yemeza akanashimangira ko adashobora kwitwaza uburwayi bwe ngo ajye gusabiriza.
Mu kiganiro kigufi yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE, yavuze ko yavutse abona akaza guhuma afite imyaka 33.
Niyoyita asobanura ko atunzwe no gucuruza inkwavu yoroye kandi ko ajya mu murima agahinga. Ababazwa n’abitwaza ko batabona bakirirwa basabiriza.
Yagize ati “ Njye mbabazwa no kumva umuntu usabiriza yitwaje ko ari impumyi kuko kuba warahumye bitakubuza kuba hari imirimo washobora kwikorera , none se ko ari njye wita ku nkwavu zanjye nkanamenya ko nazibanguriye nkakorera insina zanjye zose kandi ntabona?”.
Kudashimishwa n’abasabiriza abihuriyeho na mugenzi we, Barayagwiza Athanase utuye mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo wavukanye ubumuga bwo kutabona. Nawe yemeza ko kuba atabona bitamubuza gukora imirimo itandukanye imuteza imbere.
Barayagwiza ashobora kugwiza amafaranga akamutunga akoresheje impano ye yo gucuranga inanga.
Yagize ati “ Nanjye ntibinshimisha kubona umuntu asabiriza ngo kuko atabona kuko kuba aba atabona bitaba bisobanura ko nta kintu na kimwe yakwikorera, ubu se njye sintunzwe n’ubuhinzi no gucuranga nkoreresheje inanga ? kandi bituma mbaho neza ntanasabirije”.
Avuga ko no muri uku Kwezi kwa Gashyantare 2015 ari mu kazi ko gusiza ikibanza bashaka kubakamo igikumbi cy’inka muri gahunda ya VUP mu Murenge wa Nduba kandi ko azafatanya n’abandi bo babona.



















TANGA IGITEKEREZO