00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali Marriott Hotel yagabanyije 10% ku bayiraramo mu kwizihiza umunsi w’Ubwingenge no Kwibohora

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 1 July 2025 saa 11:02
Yasuwe :

Mu gihe abakozi ba Leta n’ibindi bigo bagiye kumara hafi icyumweru badakora kubera ibiruhuko Leta yatanze byo kwizihiza umunsi w’Ubwigenge no Kwibohora, Kigali Marriott Hotel yagabanyije 10% ku biciro bya serivisi itanga mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo kuryoherwa n’ibyo biruhuko.

Ibi byatangajwe ubwo abakozi, abakiliya, n’abafatanyabikorwa b’iyi hoteli bari mu birori byo kwizihiza umunsi w’Ubwigenge ndetse no Kwibohora byabaye ku wa 30 Kamena 2025.

Muri iki gihe Leta yatanze ikiruhuko cy’iminsi igera kuri ine, muri Kigali Marriott Hotel serivisi zijyanye na restaurant ndetse na Spa zagabanyijweho 10%.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Kigali Marriott Hotel, Giftie Alex Ilani, yavuze ko bateguye ibi birori mu rwego rwo kwifatanya n’abakozi babo kwizihiza umunsi w’Ubwigenge no Kwibohora, ndetse no kongera kwibukiranya inshingano zabo nk’abakozi cyane ko harimo n’abakozi bashya.

Akomeza avuga ibi birori kandi byari ibyo gutangira iki cyumweru bibutsa abakiliya babo serivisi zabo ndetse n’udushya babazaniye tuzabafasha muri ibi biruhuko.

Yagize ati “Aya ni amahirwe yo guhura n’abashyitsi bacu, abakiliya bacu, tukizihizanya uyu munsi wo Kwibohora twishimira ibyagezweho, tunabereka udushya tubafitiye muri ibi biruhuko bigiye kuza.”

Ilani akomeza avuga ko abazitabira Brunch zisanzwe zibera muri Kigali Marriott Hotel buri ku wa Gatandatu na buri ku Cyumweru bahishiwe byinshi kuko hazaba hari amafunguro mashya atari asanzwe kuri izo Brunch ndetse n’ibindi.

Ku byumba byo kuraramo, Marriott yashyizeho gahunda yise staycation, aho umukiliya azajya yishyura 200$ ku ijoro, akaba yajya koga muri piscine, agahabwa ibyo kurya bya mu gitondo by’abantu babiri, sauna na steam ndetse na gym.

Abakozi n'abafatanyabikorwa ba Kigali Marriott Hotel bizihije umunsi w'Ubwigenge no Kwibohora
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Kigali Marriott Hotel, Alex Ilani yavuze ko bateguye uyu munsi kugira ngo babwire abakiliya babo udushya babafitiye
Abakozi n'abafatanyabikorwa ba Kigali Marriott Hotel bakinnye n'imikino itandukanye irimo uwo gutsindira zimwe muri serivisi za Kigali Marriott Hotel ku buntu
Ni ibirori bya Kigali Marriott Hotel byaranzwe n'ubusabane no kwishimira umunsi wo Kwibohora n'Ubwigenge
Mu mikino yakinwe, igihembo nyamukuru cyari ukuzarara muri Kigali Marriott Hotel ku buntu, ndetse ugahabwa serivisi zose zihabwa uwaraye muri iyi hoteli
Ibindi bihembo byatanzwe ni itike ikuzana kuri Brunch yo ku cyumweru itegurwa na Kigali Marriott Hotel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages