Urubuga wikipedia ruvuga ko Shisha, ari uruvange rw’ibintu binyuranye bitwikirwa mu gikoresho cyabugenewe, bigatanga umwotsi, ari wo umuntu akurura yifashishije umupira ucometseho bita ‘hookah’.
Sisha yihagazeho cyane kuko igaragara mu tubari duhenze twa hano mu Rwanda, ndetse ikagurishwa hagati y’ibihumbi bitatu na bitanu.
Iri tabi rikunda kunyobwa cyane n’abantu bakuru, gusa no mu rubyiruko ruri munsi y’imyaka 20 harimo n’abatangiye kurifataho ntacyo bishisha.
Iyo utembereye mu tubari dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali, uhasanga abantu bari kunywa Shisha harimo n’urubyiruko rw’abakiri bato.
Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali bakunze gusohokera mu tubari tuganwa n’abifite, ducuruza Shisha, babwiye IGIHE ko babangamirwa cyane n’uburyo abanywa iryo tabi barinywera mu ruhame. Bavuga kandi ko muri iyi minsi usanga Shisha iharawe cyane n’urubyiruko ruri munsi y’imyaka 20.
Muteteri utuye mu Murenge wa Gitega ati “ Birakabije rwose polisi yari ikwiye guhagurukira iki kibazo kuko birarengeje. Mperutse kujya ahantu ntungurwa no gusanga abakobwa batatu bari mu kigero cy’imyaka 19 bari kwinywera icyo gitabi mu ruhame rw’abantu nta kibazo bafite.”
Bavuga kandi ko bamwe mu baba basohokeye mu tubari ducuruza iyo Shisha babangamirwa n’ibyotsi byayo, dore ko hari aho bayinywera mu ruhame kandi bizwi ko kunywera itabi mu ruhame bitemewe.
Kalisa Jean Paul utuye i Nyamirambo yagize ati “ Njye mbabazwa n’uburyo n’abana b’abakobwa bo mu mashuri yisumbuye nabo basigaye bajya mu tubari bagiye kunywa Shisha gusa.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, avuga ko Polisi igiye kubikurikirana kugira ngo imenye ibivugwa kuri Shisha n’icyo ikorwamo.
Nubwo Shisha inyobwa mu tubari two mu Rwanda, Urubuga Wikipedia ruvuga ko umwotsi wayo wifitemo ‘monoxyde de carbone’ yuzuyemo uduce dutera cancer, ndetse ko guhererekanya imiheha ikururirwamo umwotsi wayo bishobora kuba intandaro yo kwanduzanya indwara zirimo izo mu kanwa, igituntu, ndetse na bumwe mu bwoko bw’indwara y’umwijima.
Abahanga mu by’ubuzima kandi bemeza ko kunywa Sisha rimwe bingana no kunywa amatabi 200.



















TANGA IGITEKEREZO