00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Ku nshuro ya gatanu habaye ijoro ryo kuramya Imana-Aflewo

Yanditswe na

Bayingana Bonfils

Kuya 12 March 2016 saa 11:10
Yasuwe :

Mu rwego rwo guhuriza hamwe ubumwe bw’abatorero ya gikirisitu mu Rwanda no kurema ibyiringiro mu mitima y’Abanyafurika muri rusange, mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira uyu wa Gatandatu habaye igikorwa cyo kuramya no guhimbaza cyabereye mu rusengero Christian Life Assembly i Nyarutarama.

Ni igikorwa ngarukamwaka cyabaye ku nshuro ya gatanu mu Rwanda ku wa 11 Werurwe, cyateguwe n’ihuriro ry’abaramyi bo mu matorero ya gikirisitu atandukanye b’imbere mu gihugu bafatanyije n’abandi bo hirya no hino muri Afurika (Africa let’s worship).

Umuhuzabikorwa wa Aflewo, Yannick Kanuma, yabwiye IGIHE ko imwe mu ntego z’iki gikorwa ari ukurema ubumwe mu mitima y’Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika muri rusange.

Yagize ati “Icya mbere tugamije, ni ubumwe bw’amatorero yacu. Twizera ko ibyo Imana yadusezeranyije bizasohora ari uko Abanyarwanda dushyize hamwe. Imana ijya kubaka umuryango yakoze ubumwe bw’umugore n’umugabo; gushyira hamwe ni ikintu gikomeye Imana yubakiraho kugira ngo isohoze umugambi wayo ku Isi”.

Yavuze kandi ko Aflewo igamije kurema ibyiringiro mu mitima y’Abanyafurika, buri wese akizera ko ejo hazaza ari heza.

Ati “Birakwiye ko tugira ibyiringiro duhereye mu miryango, mu Karere no muri Afurika muri rusange, tukizera ko ibibazo turimo bitazahoraho, nk’uko ijambo ry’Imana rivuga ko bishoboka ko ’kurira kwararira umuntu ariko mu gitondo impundu zikavuga’”.

Yannick Kanuma ahamya ko hari icyizere ko ibyo bizagerwaho kuko ugereranyije n’igihe cyashize, iki gikorwa kirushaho kwitabirwa n’amatorero menshi, aho kuri ubu agera kuri 45 yitabiriye ijoro ryo kuramya no guhimbaza.

Aha niho Kanuma ahera asobanura ko Aflewo ari igikorwa kireba buri wese. Ati “Aflewo ni igikorwa kireba buri mu Nyarwanda hatitawe ku myaka runaka umuntu afite. Ntabwo ari igikorwa cy’urubyiruko gusa kuko dufite muri twe abagabo n’abagore, abashumba, abavugabutumwa mu ngeri zose bari muri komite ya Aflewo”

Pasiteri mu Itorero Vivante mu Kanogo, Senga Emmanuel

Uretse kuramya no guhimbaza, ijoro rya Aflewo, ryaranzwe n’amasengesho yo gusabira u Rwanda kurushaho kwaguka mu iterambere mu ngeri zose z’ubuzima bw’igihugu.

Yitabiriwe n’abaririmbi batandukanye bo mu Rwanda barimo Patient Bizimana, Luc Buntu ndetse n’itsinda ry’abaririmbyi ryitwa ‘The voice’ baturutse muri Tanzania.

Aflewo yatangijwe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza yo muri Kenya mu 2004, bafite intego yo guhuriza hamwe Abanyafurika muri rusange bagashyira hamwe bakareka kuryana ahubwo bakarushaho gusenga. Mu Rwanda ibaye ku nshuro ya gatanu, kuko yatangiye mu mwaka wa 2011.

Luc Buntu yaririmbye indimbo zakoze ku mitima ya benshi
Patient Bizimana, ni umwe bahanzi bitabiriye Aflewo
Itsinda 'The voice' guturuka muri Tanzania, ni bamwe mu bitabiriye Aflewo
Hari abaramyi baturutse mu matorero atandukanye
Hari abaririmbyi bakomeye baturutse mu matorero atandukanye
Nyampinga w'u Rwanda 2015, Kundwa Doriane yitabiriye Aflewo
Habaye umwanya wo gusengera u Rwanda n'ibindi bihugu bya Afurika
Abakirisito bo mu bihugu bitandukanye bitabirije ijoro ryo kuramya no guhimbaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages