00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali irabagirana; aho imiturirwa izamurwa ubutitsa (Amafoto)

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 17 August 2024 saa 06:29
Yasuwe :

Hari igihe urugendo ruturuka ku Ryanyuma rugana ‘Downtown’ rwashoboraga gutwara amasaha arenga abiri, kandi ubwo ari ibirometero bitarenze 10. Icyo gihe twakoreshaga ‘Twegerane’, imodoka zabagaho ibishushanyo bidasanzwe, zitatse hose ariko zitwara mbarwa, uretse ko icyo gihe umubare w’abagenzi ku modoka n’igiciro cyarwo cyaterwaga n’uko nyirayo yaramutse.

Umunsi ku wundi, isura y’Umujyi wa Kigali irahinduka. Inyubako zizamurwa ubutitsa ndetse magingo aya, hari nyinshi ziri kuzamuka mu buryo budasanzwe zigiye guhindura isura y’umujyi.

Mu nyubako zitezwe mu minsi ya vuba, harimo nk’iri kubakwa hafi y’Umujyi wa Kigali izakoreramo Equity Bank, harimo iri kubahwa ahahoze hitwa kwa Venant, izakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi n’izindi nyinshi.

Inyubako ya Kigali Financial and Business Square

Ni inyubako izaba yubatse mu buryo butangiza ibidukikije, izaba ifite igice kimwe cy’amagorofa 24 ashobora gukoreshwa nk’ibiro, n’ikindi gice kigizwe na hotel n’inzu zo guturamo ifite amagorofa 20.

Ni mushinga wa miliyoni 100$ w’inyubako ebyiri ndende ziteye kimwe (Twin Tower).

Inyubako ya Kigali Financial and Business Square iri kubakwa mu Mujyi wa Kigali, izuzura itwaye miliyoni 100$
Ni inyubako izaba yubatse mu buryo butangiza ibidukikije, izaba ifite igice kimwe cy’amagorofa 24 ashobora gukoreshwa nk’ibiro, n’ikindi gice kigizwe na hotel n’inzu zo guturamo ifite amagorofa 20
Kigali Financial and Business Center izagira uruhare runini mu guhindura isura y'Umujyi wa Kigali
Izaba ari imiturirwa ibiri (Twin Tower)
Ibikorwa byo kubaka iyi nyubako biri gukorwa ku muvuduko uri hejuru
Abakozi bari gukora cyane bagamije kuyisoza vuba
Kigali Financial Square yashyizweho ibuye ry'ifatizo muri Kamena 2022
Iyi nyubako ifite umwihariko wo kuzaba iri mu nyubako ndende mu Mujyi wa Kigali
Byitezwe ko ibigo bikomeye mu by'imari ku mugabane wa Afurika bizafungura ibiro muri iyi nyubako
Iyi nyubako izakorerwamo ibikorwa byiganjemo ibijyanye n'imari
Iyi nyubako ya Kigali Financial Square iri kubakwa mu kibanza kigari kiri hagati y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali n’inyubako ikoreramo Ecobank. Ni hagati ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) na Imbuga City Walk

Inyubako iri iruhande rwo kwa Kanimba

Iyi nyubako yuzuye mu Mujyi ku muhanda uva kuri Peyaje
Mu minsi mike iraba yatangiye gukorerwamo

Inzovu Mall

Ni inyubako iri kubakwa ku buso bwa metero kare 40 000, izaba irimo hotel y’inyenyeri enye ifite ibyumba 95, igice kinini cyahariwe ibiro, ahantu hashobora gukodeshwa, amaguriro agezweho, ahantu hacururizwa ibinyobwa n’ibiribwa, za restaurants, ahakorera za banki, amavuriro, ahantu h’imyidagaduro n’ibindi.

Inzovu Mall iri kubakwa hafi ya Kigali Convention Centre
Ni inyubako izaba irimo ibikorwa by'ubucuruzi hamwe na hotel y'inyenyeri enye
Imirimo yayo iri kwihutishwa ku buryo izaba yarangiye mu 2025
Inyubako ya Inzovu Mall iri kubakwa
Iimrimo yo kubaka iyi nyubako irarimbanyije

Inyubako iri iruhande rwa KABC

Inyubako ya Landmark One

Inyubako ya Landmark One ni uku izaba iteye
Iyi nyubako isa n'iyuzuye n'ubwo hari imirimo ya nyuma igikorwaho

Inyubako ya Catch up Mixed-use Center

Iyi nyubako y'ubucuruzi iri kubakwa mu kibanza giteganye n'amasangano yo mu mujyi rwagati
Irikubakwa ahahoze hitwa kwa Venant hafi ya Rond Point
Irikubakwa ahahoze hitwa kwa Venant hafi ya Rond Point
Imirimo yo kubaka iyi nyubako iracyari mu ntangiriro
Inyubako ya Catch up Mixed-use Center ni uku izaba imeze, iri kubakwa hafi na MIC

Inyubako ya Norrsken Kigali

Iherereye mu Mujyi rwagati ahasanzwe hakorera Norrsken
Ni inyubako yubatswe mu buryo butangiza ibidukikije
Ni imwe mu zizatuma isura y'Umujyi wa Kigali ihinduka bitewe n'ubwiza bwayo
Ni inyubako ifite umwihariko wo kurengera ibidukikije
Inyubako nshya ya Norrsken Kigali iri kugana ku musozo

Inyubako iri iruhande rwa Sanlam

Iyi nyubako iri mu Mujyi wa Kigali rwagati
Uku ni ko iyi nyubako igaragara iyo uyirebye uturutse munsi
Iyo uyirebeye imbere ni uku igaragara
Ni inyubako iri kugana ku musozo

Mövenpick Hotel

Ahari Hotel Umubano hari guhindurwa, hubakwa hotel nshya igezweho izaba ifite izina rya Mövenpick Hotel. Biteganyijwe ko iyi mirimo yose izarangira mu 2025 ari na bwo iyi hoteli izongera gufungura imiryango.

Iyahoze ari Hotel Umubano irimo kuvugururwa
Iyi Hoteli izaba iri ku rwego mpuzamahanga
Iyi Hoteli izaba iri ku rwego rwo hejuru
Ikigo cya Kasada Capital Management nicyo kizaba kigenzura iyi Hoteli
Iyi Hoteli yahoze ifite izina rikomeye cyane mu Rwanda
Mövenpick Hotel izafungura imiryango mu 2025 iri ku rwego rwa hotel y’inyenyeri eshanu
Miliyoni 30$ zizakoreshwa mu kuvugurura iyahoze ari Umubano Hotel ibe hotel ijyanye n'igihe
Izaba ifite ibyumba byiza, ibice bifasha abantu kuruhura umubiri ndetse n’ahantu bashobora gukorera batuje

Umuyenzi City Center

Umuyenzi City Center izaba ifite amagorofa 15, iherereye mu Kiyovu hafi ya I&M Bank. Izaba ikoreshwa mu bikorwa by’ubucuruzi, ibiro ndetse ifite n’aho abantu bashobora gukoresha nk’amacumbi. Amagorofa atandatu ya nyuma azakoreshwa nka apartments.

Igishushanyo mbonera cya Umuyenzi City Center
Ibikorwa byo kubaka iyi nyubako biri kwihuta
Iyi nyubako iri kubakwa mu Mujyi wa Kigali hafi na I&M Bank
Ni inyubako izaba ibereye ijisho niyuzura
Ibikorwa byo kuyubaka birarimbanyije
Iyo uyirebeye inyuma ubona izaba ari inyubako ngari
Iyi nyubako iracyarimo kuzamurwa
Iyi nyubako izaba ikorerwamo ibikorwa bitandukanye
Abakozi bakora imirimo inyuranye kugira ngo iyi nyubako yuzure barakataje

Zaria Courts

Zaria Court Kigali ni umushinga w’iterambere ukubiyemo ahantu hazajya habera imikino, ibikorwa by’umuco n’amacumbi arimo hoteli ndetse n’ihahiro rigezweho.

Iki gikorwaremezo kizatahwa mu ntangiriro za 2025, kigiye kubakwa i Remera mu gace kahariwe ibikorwaremezo bya siporo kazwi nka “Kigali Sports Hub” karimo Stade Amahoro na Petit Stade ziri kwagurwa ndetse na BK Arena yubatswe mu 2019.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .