00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Impanuka y’imodoka yahitanye umuntu umwe abandi benshi barakomereka

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 28 Nzeri 2022 saa 05:57
Yasuwe :

Impanuka y’imodoka yabereye mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge yahitanye umuntu umwe naho abandi bane barakomereka bikomeye. Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gatare, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nzeri 2022 ahagana saa cyenda z’igicamunsi.

Amakuru atangwa na Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda avuga ko imodoka yakoze impanuka ari ikamyo ifite ibirango byo muri Tanzania yamanukaga iva i Musanze yerekeza i Kigali, yagonze imodoka itwara abagenzi irangirika mu buryo bukomeye.

Yari itwawe na Majyambere Silamu wahise yitaba Imana. Yakomerekeyemo abantu 15 barimo bane bakomeretse bikomeye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere René, yabwiye IGIHE ko hataramenyekana icyateye iyo mpanuka ariko iperereza riri gukorwa.

Ati “Abapolisi bahageze barapima bakusanya ibimenyetso, iperereza rero riracyakomeza mu gihe na dosiye nayo irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Abakomeretse bajyanywe kwa muganga kugira ngo babashe kwitabwaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .