Imodoka itwara abagenzi ya sosiyete RFTC yavaga muri Gari ya Kimironko igiye mu ya Nyabugogo yafashwe n’inkongi iragurumana mu murenge wa Kimihurura akarere ka Gasabo mu ma saa saba yo kuri uyu wa gatatu ku ya 28 Mutarama 2015.
Nzibaranga Augustin w’ imyaka 62 wari utwaye iyi modoka isanzwe itwara abagenzi ifite pulaki RAB 213R, yabwiye IGIHE ko impamvu yatumye imodoka ishya yatewe n’ insinga za moteri.
Avuga ko imodoka yatangiriye hasi muri moteri ishya, umuriro ukaza kugera aho ubarusha ingufu bikananirana kuwuzimya.
Uyu mushoferi avuga ko imodoka yatwaraga yari ifite ubwishingizi bwa SONARWA, inafite icyemezo cy’uko yujuje ibyangombwa bya tekinike cyagombaga kurangira tariki ya 08 Werurwe 2015, yari iy’ umuntu ku giti cye ariko ikaba yakoreraga muri RFTC.
Ndamukunda umukozi ushinzwe igenzura ry’ impanuka muri sosiyete y’ ubwishingizi, SONARWA yabwiye IGIHE ko iyo umuntu agize impanuka nk’ iyi yarafashe ubwishingizi muri SONARWA, yishyurwa vuba.
Yongeraho ko ariko nyir’ imodoka yahiye igakongoka ntacyo iyi sosiyete izamufasha kuko ubwishingizi afite ari ubw’ uko yakwishyurirwa ibyo ikinyabiziga cye cyangije gusa.
Rwigimba Gratien umuyobozi muri RFTC, avuga ko kugira ngo imodoka ikorere muri RFTC igomba kuba ifite icyangombwa cya tekinike n’ ubwishingizii abakozi bayo bo mu muhanda basanga imodoka idafite ibyo byose irahagarikwa.
Iyi nkuru turacyayikurikirana....



















TANGA IGITEKEREZO