00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Imihanda imwe igiye gufungwa kubera inama ya AU

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 15 March 2018 saa 11:35
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangeje ko kubera gahunda y’Inama Idasanzwe ya Afurika yunze Ubumwe (AU) izabera mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 19-22 Werurwe 2018, hari imihanda itazakoreshwa nk’uko bisanzwe.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali,
Nyamulinda Pascal, rigaragaza ko umuhanda uva ku Kibuga cy’Indege i Kanombe (Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali-Remera-Kigali Convention Centre-Sopetrade-Hotel Mille Collines-Serena Hotel) uzaba ukoreshwa n’abashyitsi.

Rivuga ko bitewe n’iyo mpamvu uzajya ufungwa hato na hato ku bandi bafite ibinyabiziga.

Rigira riti “Turasaba abatwara ibinyabiziga ko bakoresha imihanda ikurikira. Urugero abaturutse mu mujyi berekeza mu bice bya Remera na Kanombe bakoresha imihanda: Nyabugogo cyangwa Yamaha bakerekeza Kinamba-Kacyiru-Nyarutarama-Kibagabaga-Kimironko.”

Rivuga kandi ko bashobora no gukoresha umuhanda Nyabugogo cyangwa Yamaha bakerekeza Kinamba- Poids Lourds-Kanogo-Rwandex-Sonatube-Niboye-Kabeza-Busanza-Kanombe.

Rikomeza rivuga kandi ko abandi bashobora gukoresha umuhanda wa Nyamirambo kuri 40 bakanyura Rugunga-mu Kanogo cyangwa Gikondo-Rwandex-Sonatube-Niboye-Kabeza-Busanza-Kanombe.

Iyi nama izabera muri Kigali Convention Centre yitezwemo abakuru b’ibihugu 26, igamije kwemeza no gushyira umukono ku masezerano y’isoko ryagutse ry’umugabane wa Afurika, hakurwaho zimwe mu nzitizi zituma ibihugu bya Afurika bitabasha guhahirana uko bibyifuza.

Izabanzirizwa n’indi izahuza abacuruzi bakomeye n’abayobozi batandukanye b’ibihugu bya Afurika.

Umuhanda ujya Sonatube ni umwe mu ishobora kwifashishwa n'abazaba bashaka kujya i Kanombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages