Hambere aha imiryango n’ibigo mpuzamahanga iyo byashakaga aho bishyira icyicaro ku mugabane wa Afurika, imijyi yazaga imbere mu mahitamo yari Cairo mu Misiri, Addis Ababa muri Ethiopia, Nairobi muri Kenya, Arusha muri Tanzania, Dakar muri Sénégal cyangwa Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Uko imyaka ihita indi igataha, Umujyi wa Kigali uragenda wigaranzura imijyi minini n’ibihugu by’ibihangange bya Afurika byari byarikubiye ibyicaro by’imiryango y’akarere na mpuzamahanga.
Burya koko nta kabura imvano. Ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite, umutekano, politiki nziza n’iterambere mu nguni zose, biri mu bikurura abashaka kuhakorera kuko barubonamo urugero rwiza rwakwifashishwa n’ibindi bihugu baba bashinzwe gukorera.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite ubukungu bwihuta cyane, aho impuzandengo y’izamuka ry’umusaruro mbumbe yari 10.9% mu 2021. Icyizere cyo kubaho cy’abaturage barwo cyiyongereyeho imyaka 25.
Ni igihugu kimaze kuba ubukombe mu kwakira neza abakerarugendo n’abashyitsi bagisura bitabiriye inama n’ibikorwa binyuranye kandi bose bakishimira isuku irangwa mu mihanda ya Kigali n’ahandi, umutekano, urugwiro rw’abaturarwanda, ikirere cy’u Rwanda n’ibindi bituma uhageze yifuza kuzagaruka.
BBC mu gace kayo kahariwe ubukeragendo, yagaragaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanu abagore bashobora gutembereramo uko bashaka batekanye. Hagendewe ku mutekano, ituze, agaciro abagore bahabwa mu Rwanda n’uburyo abantu bakirwa by’umwihariko.
Raporo yiswe ‘Global Peace Index (GPI) ya 2022 yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere muri EAC mu mutekano, muri Afurika ni urwa 11 naho ku Isi ni urwa 72 ruvuye ku mwanya wa 83 mu mwaka ushize.
Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku itegurwa ry’Inama, ICCA ryongeye gushyira Umujyi wa Kigali ku mwanya wa kabiri muri Afurika, mu mijyi ibengukwa n’abitabira inama mpuzamahanga mu gihe u Rwanda muri rusange ruza ku mwanya wa gatatu mu bihugu bitoranywa cyane mu kwakira izo nama.
Uyu munsi u Rwanda ni igihugu cyashyizeho politiki zorohereza abashaka kurwinjiramo aho rwakuyeho ikiguzi cya viza ku baturuka mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), Commonwealth na La Francophonie n’ibindi bihugu by’inshuti.
Gahunda yo koroshya ubucuruzi, ituma benshi bisanga mu Rwanda. Raporo ya Banki y’isi yarushyize ku mwanya wa 38 ku Isi, uwa kabiri muri Afurika mu koroshya ubucuruzi.
Muri iki gihe Isi yose yakangukiye ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, u Rwanda rwabiteye imboni kare ndetse rwiteguye no kugerageza internet ya 5G mbere y’uko uyu mwaka urangira. Ibi byose byoroshya imitangire ya serivisi bigatuma u Rwanda rubengukwa mbere y’ahandi.
U Rwanda kandi ni igihugu buri wese yibonamo kuko ubu 30% by’abanyarwanda bavuga neza Icyongereza cyangwa Igifaransa kandi abarenga ibihumbi 50 buri mwaka barangiza Kaminuza. Umujyi wa Kigali kandi ufite ahantu ho gukorera heza, aho habarurwa metero kare 9000 z’ahantu hagirwa ibiro.
Bimwe mu byicaro mpuzamahanga u Rwanda rumaze guhabwa
Iyo usubije amaso inyuma mu myaka nka 10 ishize, usanga u Rwanda rumaze guhabwa kwakira ibyicaro bikuru by’ibigo n’imiryango mpuzamahanga byinshi bituma ruba igicumbi mu bucuruzi, ikonabuhanga n’ubumenyi, ubuvuzi, uburezi n’ibindi. Muri iyi nkuru, turagaruka kuri bimwe muri byo.
-Ikigo Nyafurika gishinzwe imiti
U Rwanda rwahigitse ibindi bihugu rutorerwa kwakira icyicaro cy’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti, African Medicines Agency (AMA). Ni ikigo gishya kuko muri Gashyantare 2019 ari bwo umwanzuro ushyiraho AMA watowe n’Inteko Rusange ya AU.
Iki kigo cyatangiye gukora kuwa 5 Ugushyingo 2021 cyitezweho gufasha mu rugendo rwo kugeza imiti yujuje ubuziranenge kandi ihendutse ku mugabane wa Afurika.
Iki kigo kizanafasha mu gushyiraho amategeko ajyanye n’imiti hagamijwe kuzamura ireme ry’ubuvuzi butangirwa kuri uyu mugabane, koroshya ikwirakwizwa ryayo n’ubuziranenge.
-Ikigo Nyafurika cyo kwihutisha ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima
U Rwanda rwahawe kwakira icyicaro cy’ikigo gishya Nyafurika gishinzwe kwihutisha guhanga udushya mu ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima cyiswe ‘African Pharmaceutical Technology Foundation (APTF)’.
Ni icyemezo cyafatiwe mu nama ngarukamwaka ya 58 ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere i Sharm El Sheikh mu Misiri.
Iki kigo cyashyizweho na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), ni urwego rugamije kuziba icyuho mu by’ikoranabuhanga mu bijyanye n’imiti nk’uko byasabwe n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).
Kizihutisha kugeza ikoranabuhanga n’ikoreshwa ryaryo mu bijyanye no gukora imiti muri Afurika no gushyiraho porogaramu zigamije kwihutisha ikoranabuhanga mu nzego za leta n’iz’abikorera.
Imibare ya AfDB yerekana ko Afurika itumiza mu mahanga hejuru ya 70% by’imiti ikenewe kuri uyu mugabane ku gaciro ka miliyari 14 z’amadolari, ni mu gihe yikorera 1% by’inkingo zikenewe.
U Rwanda rwahawe kwakira iki kigo mu gihe hari imirimo yo kubaka uruganda ruzajya rukora inkingo zifashisha ikoranabuhanga rya mRNA zirimo iza Covid-19, iza Malaria n’igituntu.
Muri Werurwe uyu mwaka, u Rwanda rwakiriye kontineri zizifashishwa mu kubaka uru ruganda ruzubakwa n’Ikigo Biopharmaceutical New Technologies (BioNTech), kizobereye mu gutanga ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora inkingo n’imiti.
- Ikigo gitanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga
U Rwanda rwahawe kwakira Ikigo gikora ubushakashatsi kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga, IRCAD (Research Institute against Digestive Cancer), kizaba gifite icyicaro gikuru i Masaka mu Mujyi wa Kigali.
IRCAD ni Ikigo cy’Abafaransa kizobereye mu gukora ubushakashatsi mu byo kubaga umuntu hibandwa ku ndwara za kanseri zifata imyanya yo mu nda kandi bigakorwa bitabaye ngombwa ko bafungura igice kinini cy’umubiri (minimally invasive surgery).
Hakoreshwa ikoranabuhanga rya ‘Robot’ na Camera mu kubaga umuntu ku buryo bimuha amahirwe yo kugira uburibwe bucye no gukira vuba.
IRCAD inatanga amahugurwa y’uburyo iri koranabuhanga rikoreshwa, aho yashyizeho Kaminuza ikorera kuri internet itanga ayo masomo, izwi nka WeBSurg, kuri ubu ikoreshwa n’abarenga ibihumbi 360 ku Isi yose ndetse ikaba itanga amasomo yayo ku buntu.
Mu 2018, Leta y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’iki kigo yo gufungura icyicaro cyacyo mu Rwanda, ndetse mu mwaka wakurikiyeho hatangiye imirimo yo kubaka Icyicaro Gikuru cy’icyo kigo kizaba kiri i Masaka mu Mujyi wa Kigali.
Kuba iki kigo kigiye kugira icyicaro mu Rwanda, byaturutse ku isuzuma ryakozwe n’ubuyobozi bwacyo, buza gusanga hari imyiteguro yakozwe n’u Rwanda irimo kwimakaza ikoranabuhanga.
IRCAD izaba yigisha abaganga kubaga mu buryo bugezweho ariko ikora n’ubushakashatsi ku bindi bintu birimo gukoresha ubwenge bw’ubukorano [Artificial Intelligence].
Mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, uruhare rwa Guverinoma y’u Rwanda yashoyemo ni miliyoni 26 z’Amayero kugira ngo iki kigo kizabe cyubatse neza kandi gifite ibikoresho bihagije.
Uretse ayo mafaranga u Rwanda rwashyizeho itsinda ry’abahanga mu ikoranabuhanga bajya guhugurwa mu gukoresha iryo koranabuhanga rikoreshwa na IRCAD.
-Ikigo cy’intego z’iterambere rirambye, SDGs
Ikigo ‘Sustainable Development Goals Center for Africa - SDGC/A’ gifasha ibihugu bya Afurika kwihutisha ibikorwa bitumbereye intego z’iterambere rirambye (SDGs), ni ikindi cyicaro mpuzamahanga gikorera i Kigali.
Tariki ya 24 Nzeli 2015, i New York muri Leta Zunze Ubumwe, mu itangizwa ry’intego zigamije iterambere rirambye, SDGs, ni bwo u Rwanda rwatoranyijwe ruhabwa icyicaro cy’Ikigo kizafasha Afurika mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye, “SDGs Center For Africa”.
U Rwanda rwatoranyijwe nyuma yo guhiga ibindi bihugu, mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbi zizwi nka MDGs.
SDGC/A ni Ikigo Mpuzamahanga kigamije gufasha abaturage, Guverinoma, Imiryango itari iya leta, ibigo by’amashuri n’iby’ubucuruzi, hagamijwe kwihutisha iterambere.
Intego y’icyo kigo, ni ugukora iyo bwabaga ngo mu 2030 buri gihugu cya Afurika kizabe cyesheje imihigo yose cyihaye mu nkingi 17 z’intego z’iterambere rirambye.
-Ikigo nyafurika giteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare
Imyaka ibaye itandatu mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro imirimo y’ikigo gitanga ubumenyi bushingiye ku mibare, AIMS (African Institute for Mathematical Sciences) gitanga ubumenyi mu bushakashatsi mu birebana na siyansi, ikoranabuhanga, ‘engineering’ n’imibare.
Icyicaro cyatangijwe mu Rwanda ni na cyo gikuru cy’ibigo bitanu AIMS yari isanganywe kuri uyu mugabane, byo muri Afurika y’Epfo, Senegal, Ghana, Tanzania na Cameroun.
AIMS ihuza abanyeshuri b’abahanga cyane kuri uyu mugabane bagahurizwa aho bashobora gutekereza ku bushakashatsi, ubuvumbuzi n’ibindi bikorwa bishingiye ku mibare bigamije iterambere.
-Icyicaro cy’Ishyirahamwe Nyafurika ry’Abakemurampaka
U Rwanda rwongeye kwerekana ubuhangange ruhigika Kenya, rutorerwa kwakira icyicaro cy’Ishyirahamwe Nyafurika ry’Abakemurampaka (AfAA) ku majwi 62%. Ni amatora yitabiriwe n’abakemurampaka bose ndetse n’ibigo by’ubukemurampaka muri Afurika.
Ni ishyirahamwe rishya rihuza abakemurampaka bose muri Afurika, ryemerejwe i Kigali muri Gicurasi 2018 ndetse hanatorwa sitati zirigenga.
Ibyatumye u Rwanda rutorwa ni uko rufite ibintu byinshi ibindi bihugu bidafite, harimo no korohereza abanyamahanga kuruzamo, bituma n’imirimo y’ubukemurampaka itabamo imbogamizi.
Ikintu gikomeye abantu bagendeyeho batoranya u Rwanda ni uko abantu baza mu gihugu bose babonera viza ku kibuga cy’indege cyangwa ku mipaka.
U Rwanda kandi rwahigitse Kenya kubera iturufu yo gukoresha Igifaransa n’Icyongereza.
Ishyirahamwe Nyafurika ry’Abakemurampaka rigizwe n’ibihugu byose byo muri Afurika. Rifite Inama y’Ubutegetsi y’abantu 14 baturuka mu bihugu bitandukanye, u Rwanda rukaba rufitemo babiri.
-Ikigega cyo guteza imbere isoko rusange rya Afurika
U Rwanda nirwo rwatoranyijwe kwakira icyicaro cy’ikigega gishinzwe gutera inkunga imishinga inyuranye igamije gushyira mu bikorwa amasezerano y’isoko rusange rya Afurika (ACFTA).
Ni mu gihe ibihugu bya Afurika bikomeje imyiteguro yo gutangiza ku buryo bweruye isoko rusange rya Afurika.
U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano arwemerera kwakira icyicaro cy’iki kigega cyitezweho kuzatangirana nibura miliyari 10$ mu gufasha ibihugu bya Afurika mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano mu gihe cy’imyaka itandatu cyangwa 10.
Kwakira iki kigega ni ugushimangira ko u Rwanda rwiyemeje ko ubucuruzi ku mugabane wa Afurika bukorwa mu mucyo.
Iki kigega kizagira uruhare runini mu gushyigikira ibihugu bya Afurika kumenyera ibintu bishya by’ubucuruzi bwisanzuye kandi bigakoresha amahirwe itanga.
Iki kigega kirimo ibyiciro bitatu mu bijyanye n’imikorere yacyo aho harimo Base Fund, General Fund na Credit Fund.
Nibura muri Nzeri 2023 ikigega gishobora kuzatangira gukora nyuma yo kwemezwa n’inama y’abaminisitiri iteganyijwe muri Kamena 2023 kandi izabera mu Rwanda.
-Icyicaro cya FIFA i Kigali
Kuva muri Gashyantare 2021, mu Rwanda hari icyicaro cya FIFA cyo mu karere (FIFA Regional Development Office) gishinzwe ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko impamvu bahisemo gushyira iki cyicaro i Kigali ari uko u Rwanda rukataje mu guteza imbere umupira w’amaguru ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere kandi bizeye ko bizanafasha akarere k’Iburasirazuba ruherereyemo.
-Igicumbi Nyafurika cy’ibarurishamibare ryagutse
U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Umuryango w’Abibumbye arugira igicumbi cy’ikoranabuhanga ry’ibarurishamibare ryagutse ku rwego rwa Afurika (UN Global Platform for Big Data Regional Hub for Africa).
Igicumbi cy’iri koranabuhanga kizaba kiri mu Kigo cy’Ibarurishamibare cy’u Rwanda, aho ruzakorana n’Ikigo Nyafurika cy’ibarurishamibare (ECA) gifite icyicaro muri Ethiopia.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), Yusuf Murangwa, yabwiye IGIHE ko “Icyo gicumbi [hub] tuzagikoresha mu guhuza amakuru ya Big Data nk’amashusho y’ibyogajuru. Bizadufasha gukoresha ikoranabuhanga mu gukurikirana hafi ibijyanye n’ubuhinzi, ubukungu n’ibindi”.
Izakoreshwa kandi n’ibigo by’ibarurishamibare byose byo muri Afurika mu kubaka ubushobozi mu ikoranabuhanga rikoresha ibarurishamibare ryagutse [Big data].
Murangwa avuga ko ibindi bihugu byo muri Afurika bizaba bikoresha amakuru biyafatira mu Rwanda, ari narwo ruzajya rubaha serivisi zo kuyakoresha. Bivuze ko uruhushya rwo kwinjira mu bubiko muri Afurika buzaba buri mu Rwanda.
Si ububiko gusa ahubwo harimo n’ubumenyi buhanitse mu ikoranabuhanga risesengura amakuru bityo abanyarwanda benshi bazagira ubumenyi bazanakoresha mu nzego z’abikorera.
Amwe mu mafoto agaragaza Umujyi wa Kigali
Amaforo: Igirubuntu Darcy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!