Nyuma y’aho hamaze iminsi habura umuriro w’amashanyarazi mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu ntara, hari bamwe bagiye bahura n’igihombo gikomeye, harimo abacuruza amata, abakora imirimo yo gusuka no kogosha n’indi itandukanye.
Yamfashije Belyse acuruza amata aho bakunze kwita ku Ryanyuma mu murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza, avuga ko kubera ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi rimaze iminsi ririho, ngo byatumye abogoraga litiro 300 z’amata ku munsi, yangiritse ari mu cyuma kiyabika.
Agira ati “Icyuma ngira kibika amata angana na litiro 330, mirongo itatu ni zo mbasha gucuruza zonyine, asigaye yose ndayahomba”. Avuga ko kwigurira moteri yamufasha kutangirika kw’amata acuruza, kuri we bitoroshye ngo kuko bisaba kubyumvikanaho na nyir’inzu, kandi bikaba bitari mu byo yateganyije.
Mu byifuzo bye ngo ni uko EWSA yagerageza gukemura burundu icyo kibazo cy’ibura ry’amashanyarazi no kwirinda ko mu kugaruka kwawo wagira ibyo wangiza biba bicometse ku mashanyarazi.
Uwera Odette ucuruza amata i Nyamirambo, avuga ko mu gihe kingana n’icyumweru umuriro wamaze warabuze, yagize igihombo cy’amata yangiritse, ngo ku buryo ku munsi umwe yabogoraga litiro 150 z’amata.
Agira ati “Maze kubona ko ngira igihombo gikomeye nafashe icyemezo cyo kurangura amata makeya kugira ngo atangirika.”
Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru niba kwigurira moteri bitamufasha mu kwirinda igihombo, agira ati “Kubera iterambere tugezemo n’umuriro wageze ahantu hose mu gihugu, si ngobwa kwirirwa tugura moteri, ikindi ntabwo biri mu byo dushyira mu mishinga iyo dupanga ubucuruzi."
Abahuye n’ibihombo bituruka ku kutagira amashanyarazi mu minsi ishize mu gihugu hose ni benshi cyane. EWSA yo ivuga ko yaguye mu gihombo cya miliyoni 114 z’amafaranga y’u Rwanda, ayo yahombye yakabaye yaracuruje asaga miliyoni 84, mu gihe kingana n’iminsi makumyabiri n’itanu.
Cyakora kugeza ubu icyo kibazo cy’ibura ry’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’igihugu, gisa n’aho kigenda gikemuka n’ubwo atari hose.


















TANGA IGITEKEREZO