00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Hotel yibasiwe n’inkongi y’umuriro

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 20 July 2015 saa 11:33
Yasuwe :

Phionah Hotel iri i Remera mu Mujyi wa Kigali yibasiwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.

Mu gitondo cy’uyu wa 20 Nyakanga 2015, Phionah Hotel imaze imyaka itarenga ibiri ifunguye imiryango, yibasiwe n’inkongi y’umuriro, kugeza ubu hakaba hataratangazwa icyateye iyo nkongi.

Phionah Hotel iri mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Remera Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yibasiwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.

Iyo Hotel yafunguwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2013

Abaturanye na yo batangaje ko Hoteli Phionah imaze imyaka irenga ibiri ifunguye imiryango, yatangiye gushya mu masaha ya saa ine za mugitondo cy’uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga, kugeza ubu hakaba hataratangazwa icyateye iyo nkongi.

Nyuma y’uko iyi nyubako igizwe n’amagorofa atatu yibasiwe n’inkongi ibyari biyirimo byose bigakongoka byatumye n’urusengero rwa AFRICAN REVIVAL CENTRE MINISTRY byari bifatanye, rushya rurakongoka, ariko urwari ruri munsi ruzwi ku izina rya CANAAN REVIVAL TEMPLE ntacyo rwabaye.

Ubwo iyi hoteli yashyaga, nyirayo Winny Fred Mbabazi ntiyari ahari, kuko yagiye kwivuza indwara ya Asima (asthma) muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Hari amakuru yavugaga ko ku Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga abantu basengera mu itorero CANAAN REVIVAL TEMPLE bahanuye ko iyo hoteli izashya, ariko Pasiteri Agabe FRED, umuyobozi w’iryo torero yabihakanye.

Ati “ Ibyo jye simbyemera ngo umuntu yavuze ko hazaba ibitangaza kuko ubuhanuzi kuri jye bwaba bufite ishingiro n’uko yavuga ngo ejo inzu izashya igasya”.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SP Mbabazi Modetse we yabwiye IGIHE ko ibyateye iyi nkongi bitaramenyekana, ariko iperereza ryatangiye gukorwa uretse ko bamwe mu baturage bemeza ko ari amashanyarazi yabiteye.

Uko urusengero rwa AFRICAN REVIVAL CENTRE MINISTRY rwabaye
Iyi hotel yatashywe mu 2013
Hiyambajwe imodoka za polisi ngo babashe guhashya iyo nkongi
Iyi hotel yahiye mu gihe hari ibice bigomba kuba biyigize byari bitaranarangira kubakwa
Polisi iyo idatabarira hafi n'amazu y'abaturage yari gukongoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages