00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Hari urukuta rufasha guhugura ku kutitinya mu gufata ibyemezo

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 13 July 2015 saa 11:12
Yasuwe :

Mu Mujyi wa Kigali hari “Adventure Tower” igereranywa n’urukuta rw’ibibazo n’izindi nzitizi mu mishinga cyangwa mu miyoborere, aho kuruzamuka no kurumanuka bituma ababikoze bahugukirwa kutitinya mu gufata ibyemezo.

Urwo rukuta “Adventure Tower”, rufite uburebure bwa metero 7 rugizwe n’ibice bitanu bigaragaza uburyo bubiri bwo guhangana n’izo nzitizi kugeza ku iherezo rya zo, n’uburyo butatu bwo kurumanuka mu munyenga, bisobanura ko nyuma yo guhangana n’inzitizi ibikurikiraho biba ari nk’umunyenga gusa.

Ibyo bice ni:

 Kurira urukuta nta kindi ukoresheje;
 Kuzamukira ku kayunguruzo (Filet);
 Kumanuka usimbukiye ku mugozi;
 Kumanukira ku mugozi;
 Kugendera ku mugozi ufite ubutambike bwa metero 45.

Kuzamuka birimo uburyo bubiri, ukoresheje amaguru n'amaboko gusa, cyangwa ukazamukira kuri filet

Bamwe mu babashije kuzamuka urwo rukuta ndetse bakanarumanuka, batangarije IGIHE ko mbere yo kuruzamuka buri wese aba afite ubwoba, ndetse n’iyo arugeze hejuru aba yibaza uko azongera gusubira ku butaka, ariko kwiyemeza ugahita ufata icyemezo bituma byose ubigeraho.

Nyuma yo kuruzamuka no kurumanuka, Abakora ibijyanye n’ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) bavuze ko iyo umuntu atangiye kuzamuka aba afite ubwoba bwinshi.

Chantal Umuhoza yagize ati ”Kuzamuka si ibintu biba byoroshye, iyo ugeze hejuru utangira kwibaza uko uri bumanuke. Aha rero biba bisaba gufata icyemezo gikomeye cyo kumanuka.”

Umuhoza wabanje gutinya gusimbuka, nyuma ariko agafata icyemezo cyo gusimbuka, ageze hasi yemeje ko bimweretse ko nta cyemezo na kimwe atakwifatira, anabigaragaza yongera kuzamuka ku nshuro ya kabiri.

Byukusenge Mariam na we yavuze ko kuzamuka uru rukuta byamwigishije ko umuntu atagakwiye gutinya inzitizi abona mu byo agiye gukora ahubwo ko agomba gushira ubwoba, akiyizera akumva ko ntacyo atakora.

Ndekezi Maarifa Vincent, Umuyobozi wa Frontiers Adventures, sosiyete yazanye uru rukuta, avuga ko intego yabo ari uguhugura, bereka abantu ko nta kintu batakora mu buzima igihe cyose yikuyemo ubwoba agafata icyemezo.

Ndekezi yagize ati ”Mu buzima umuntu aba agomba gufata icyemezo. Uru rukuta rutuma urushaho kwiyizera, ukamenya gufata icyemezo witeguye guhangana n’ingaruka zose zaza nyuma. Ikindi kandi bikongerera ubumenyi mu guhererekanya amakuru kuko uba ugomba kuvugana n’abari gucunga umutekano wawe.”

Muri Kigali ni ho hambere ku mugabane wa Afurika hari “Adventure Tower”, ikaba ari uburyo bukunze gukoreshwa muri AMerika n’ahandi mu Burayi bahugura abantu mu kwihangira imirimo, imiyoborere, ariko bikanafasha mu mibereho rusange kuko nta gihe umuntu adakenera gufata ibyemezo.

Adventure Tower ifite icyicaro i Gikondo muri Expo Ground, ariko irimukanwa ikajyanwa ahandi aho ari ho hose bagaragaje ko bayikeneye.

Kuzamuka birimo uburyo bubiri, ukoresheje amaguru n'amaboko gusa, cyangwa ukazamukira kuri filet
Gufata icyemezo cyo kuzamuka bigereranywa no kwiyemeza guhangana n'inzitizi uhura na zo mu buzima
Umunyenga mu kumanuka usobanura uburyo umuntu abaho nyuma yo guhangana n'ibibazo
Adventure Tower iri i Gikondo ahabera Expo (Expo Ground) ariko ishobora kwimukanwa ikajyanwa n'ahandi bayikeneye
Adventure Tower iri i Gikondo ahabera Expo (Expo Ground) ariko ishobora kwimukanwa ikajyanwa n'ahandi bayikeneye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages