Mu gihe bamwe mu bakora akazi ko gucunga umutekano mu bigo bitandukanye (abasekirite), bavuga ko bahangayikishijwe n’umushara udakemura ibibazo by’ubuzima, ihuriro ry’amashyirahmwe y’ibigo bicunga umutekano riratangaza ko riri gutekereza ku mibereho y’abakozi baryo.
Kashemeza Robert, uyobora kimwe mu bigo byigenga bicunga umutekano mu Rwanda, akanayobora ihuriro ry’ibigo bikora umwuga wo gucunga umutekano, yatangarije IGIHE ko hari gutekerezwa uburyo bwo kuzamura imibereho y’abo bakoresha hakurikizwa Amasezerano y’akazi baba baragiranye.
Yagize ati “Mbere y’uko batangira akazi basinya amasezerano yako , birumvikana umushara si munini, ariko ntabwo tuwubaha twirengagije ibiciro biri ku masoko hanze.”
Ihuriro ry’Ibigo bicunga umutekano ryemeza ko uko hazagenda hakorwa amavugurura mu mikorere ndetse hakabaho no kumvikana n’abakiliya ibigo bakorera biba bifite, umusaruro uzagenda ugera no kubo bakoresha.
Ibi bitangajwe mu gihe abakorera ibigo bicunga umutekano, n’ubundi bakinubira amafaranga y’intica ntikize atuma batabasha gukemurira imiryango yabo ibibazo by’ibanze, abandi bakavuga ko atuma babaho mu buzima bubi.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuga ko basanga bateza imbere ibigo bakorera gusa kandi baba bumva umurimo bakora wagateje imbere imibereho yabo n’imiryango yabo.
Umwe muri aba bakozi yagize ati “Ubundi kano kazi gasaba imbaraga nyinshi, gutekereza, kavuna mu mutwe cyane kandi kagahemba macye. Iyo urebye uko ibiciro bihagaze ku isoko, amafaranga duhembwa usanga adahuye n’akazi umuntu aba akora kandi tuba twaninjije menshi.”
Undi nawe yunzemo ati “Ndamutse ndiye ku manywa sinabaho yemwe no kuva aho ndi nteze imodoka ntibyashoboka kuko sinabona ayo kwishyura inzu, urebye kampani dukorera nizo zirushaho gutera imbere naho twebwe ntitugire aho tugera.
Izindi mbogamizi abakorera ibigo bicunga umutekano bakunze kugaragaza, zirimo kutishyurirwa ubwiteganyirize, ubwishingizi mu kwivuza ndetse no kubura ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi bibagora kubona.



















TANGA IGITEKEREZO