Kuri uyu wa mbere umujyi wa Kigali wafunguye ku mugaragaro urubuga www. Kcps.gov.rw ruzajya rufasha abantu kubona amakuru ku itangwa ry’icyemezo cyo kubaka ndetse no kugihabwa ku buryo bwihuse.
Uru rubuga rwashyizwe ahagaragara ruzajya rufasha Abanyarwanda n’abashoramari kumenya amakuru ahagije ku guhabwa icyemezo cyo kubaka . Igihe umuntu azajya yiyandikisha kuri uru rubuga azajya abona amakuru ahagije ku guhabwa icyemezo cya burundu cyo kubaka.
Mupende Liliane umuyobozi w’ishami ry’imiturire mu mujyi wa Kigali yatangarije abanyamakuru ko uru rubuga ruzajya rugaragaraho ibyo umuntu asabwa byose kugira ngo abone icyangombwa, ati “Bizafasha Abanyarwanda ndetse n’abashoramari muri rusange kubona ibyangombwa ku buryo bwihuse, bizagabanya igihe umuntu yakoreshaga yirukanka ku cyemezo cyo kubaka, bizagabanya inzira umuntu yanyuragamo kugira ngo abone icyemezo cyo kubaka, bizagira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’igihugu n’ibindi.”
Asobanura akamaro k’uru rubuga Mupende yavuze ko ubundi umuntu yabonaga iki cyangombwa cyo kubaka mu gihe kiri hejuru y’iminsi 160, ubu iki cyemezo kizajya kiboneka nyuma y’iminsi 30 gusa. Iminsi icumi ya mbere umuntu uzajya yohereza umushinga we w’ubwubatsi wigweho n’abahanga mu bwubatsi nibasangamo ikosa bazajya bamusubiza umushinga we akosore ndetse yongere awohereza mu minsi 10, indi minsi 10 isigaye nyir’ umushinga azajya ahabwa ibyangombwa bye.
Kuri uru rubuga hazaba hagaragaraho igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali ku buryo umuntu adashobora kugongwa n’umuhanda cyangwa ngo abe yakwangiza ibidukikije.
Mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru cyandika ku bucuruzi ( doing business report ) cyashyize u Rwanda ku mwanya wa 98 ku Isi mu koroshya gutanga ibyangombwa byo kubaka.



















TANGA IGITEKEREZO