00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Hafunguwe ’kiosque’ zifite ubwiherero n’ahazatangirwa sezivisi zirimo iz’ikoranabuhanga

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 14 October 2019 saa 04:24
Yasuwe :

Mu Mujyi wa Kigali hafunguwe inzu zo gucururizamo zifite ubwiherero rusange bugezweho(Smart Public Toilet) n’igice kizatangirwa serivise abagenzi bakenera nk’izo guhererekanya amafaranga bifashishije telefone, iza banki, iz’Irembo, aho bakorera cyangwa basukurira inkweto n’aho kugurira icyayi, ikawa n’ibindi.

Ubu bwiherero buzajya bwifashishwa n’abagenzi mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwimakaza isuku no gushyigikira gahunda y’Umujyi ucyeye(Smart City) bwafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 14 Ukwakira 2019 ahazwi nka Rwandex mu Karere ka Kicukiro.

Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb Gatete Claver, abayobozi b’Umujyi wa Kigali, abo muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, abahagarariye ibigo by’imari n’iby’itumanaho n’abandi.

Bwubatse mu buryo bugezweho, bufite ahagenewe abagabo, abagore n’abafite ubumuga ku buryo buri wese atagorwa no kubukoresha. Igiciro cyo ni igisanzwe kimenyerewe 100Frw, yifashishwa mu guhemba abakozi babukorera isuku.

Ubu bwiherero bwubatswe n’Ihuriro ry’abahoze mu ngabo (REBU), bufite icyumba ku ruhande cyihariye abagenzi bashobora kunyweramo icyayi cyangwa kawa, bukagira ahantu hazajya haba hari umuntu ushobora gukora cyangwa gusukura inkweto.

Bufite kandi Kiyosike izajya itangirwamo serivisi za Irembo, Ikofi ya Banki ya Kigali, MTN Mobile Money na Airtel Money, gushyira amafaranga ku ikarita y’urugendo n’ibindi bizakorwa amasaha 24/24.

Umuyobozi wa REBU Ltd, Eng Birakwiye Toussaint, yabwiye IGIHE ko kubaka ubwo bwiherero n’izo kiyosike biri muri guhunda Umujyi wa Kigali wihaye yo kugira Umujyi usukuye.

Ati “Ni Kiyosike zifite isuku, zifite ibirango bigaragaza umuco nyarwanda. Imwe izaba ifite ahatangirwa serivisi za Leta zitangirwa kuri internet(Irembo), iz’ibigo by’itumanaho nka MTN na Airtel n’ibigo by’imari, uyu munsi tukaba dufite IKOFI ya Banki ya Kigali.”

IKOFI yatangijwe muri Gicurasi 2019, ifasha abahinzi kugaragaza ishoramari bakora, kohereza no kubikuza amafaranga ku buntu, kwishyura ibintu binyuranye byifashishwa mu buhinzi nk’imbuto n’inyongeramusaruro, ubwizigame n’ibindi.

Ikoreshwa kuri telefoni aho umuhinzi yiyandikisha akoresheje *334*2# na nimero y’indangamuntu; yegera umucuruzi w’inyongeramusaruro ugomba kubyemeza, akamuha umubare w’ibanga akoresha.

Birakwiye yavuze ko ubu bwiherero bufite n’izo Kiyosike butangijwe mu Mujyi wa Kigali ariko buzanakwiza mu gihugu hose. Mu Mujyi wa Kigali hazubakwa Kiyosike 256 n’Ubwiherero rusange 40.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb Gatete Claver, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyo kubaka ubwiherero bugezweho kigiye kunganira ibyari bisanzwe aho hari ubugera kuri 87.

Ati “Turashaka kugira ngo bwiyongere, bugere ku 174 hano mu Mujyi wa Kigali.”

Amb Gatete yavuze abantu bacuruzaga serivisi zo guhererekanya amafaranga wasangaga zitangwa mu kavuyo ku muhanda ariko nibakorera muri izo kiyosike bitazongera kubaho.

Ati “Twabonaga aho kugira ngo bazajye bacururiza ku muhanda bashyiraho imitaka n’ibindi bitemewe, biteza umuvundo abantu batonze umurongo bategereje ari byiza ko bakorera ahantu heza.”

Umugenzi witwa Muhire John, yabwiye IGIHE ko ‘Hari igihe umuntu yamaraga umwanya ku cyapa wenda ashaka kunyara bikamugora, haba ku mugoroba akikinga ku giti ukabona ko biteza umwanda ariko ubu umuntu azajya ahita anyarukira nka hariya kandi n’ukeneye kugura nk’icyayi nacyo akibone’.

Nkurunziza Jean Claude utanga serivisi za Airtel Money yagize ati “Iriya mitaka twakoreragamo ntabwo ijyanye n’icyerekezo turi kuganamo n’umujyi wa Kigali.”

Mugenzi we utanga Serivisi z’IKOFI ya Banki ya Kigali, Twifatanye Bonaventure yagize ati “Izi Kiyosike zizadufasha kuko ni nziza zijyanye n’icyerekezo, ubusanzwe wasangaga dukora mu buryo butajyanye n’icyerekezo. Ibi bizadufasha, abantu bamenye aho dukorera atari ukuvuga ngo ngiye gushakisha.”

Uyu mushinga biteganyijwe ko uzaha akazi abagera kuri 500 barimo abakora isuku, abakora n’abahanagura inkweto n’abandi.

Ubwiherero rusange bumwe n’aho kunywera icyayi bufite agaciro ka miliyoni ziai hagati ya 40 na 50Frw naho kiyosike imwe ikagira agaciro kari hagati ya miliyoni 4-na miliyoni 5 Frw.

Aho abagabo bazajya bihagarika
Abafite ubumuga nabo bafite ubwiherero bwabo
Aho gukarabira hanze hari n'indorerwamo
Aho umuntu uzajya akora inkweto cyangwa akazihanagura azajya aba ari
Minisitiri Gatete arimo kuganira na Eng. Birakwiye
Minisitiri Gatete Claver yavuze ko iki gikorwa cyo kubaka ubwiherero bugezweho kigiye kunganira ubugera kuri 87 busanzwe
Banki ya Kigali yabimburiye ibindi bigo by'imari
BK na MTN mu bigo bizatangira serivisi z'imari muri iyi kiyosike
Birakwiye arimo kwerekana ibice bigize uyu mushinga
Ubu bwiherero bufite n'aho abantu bazajya bakarabira
Igice kimwe (iburyo) ni ubwiherero ikindi ni aho kunywera icyayi cyangwa ikawa
IKOFI ya Banki ya Kigali, MTN mobile Money na Airtel Money ni zimwe mu zamaze kugezwamo
Minisitiri Gatete arimo gusobanurirwa uko Kiyosiki zizakora
Minisitiri Gatete n'abayobozi b'Umujyi wa Kigali bari gusura izi nyubako
Minisitiri Gatete yashyimye uburyo uyu mushinga wateguwemo
Ubu bwiherero bwafunguwe kuri uyu wa Mbere
Ubu bwiherero bwatatswe kinyarwanda
Uko imbere mu bwiherero hateye
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence arimo kuganira na Minisitiri Gatete
Zimwe muri serivisi z'ibanze zizatangirwa muri Kiyosiki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages