00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Bamwe mu bagore bashinja abagabo kutabitaho bakajya kwita ku bandi

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 3 January 2015 saa 05:20
Yasuwe :

Abagore batandukanye bo mu mujyi wa Kigali, bavuga ko hari ibyo abagabo babo babima bakajya kubitanga ahandi.
Aba bagore bavuga ko ahanini hari utuntu tumwe bita duto batabaha kandi tugaragaza ko babitayeho, ibi babyita kutabaha “care”, kandi ibi ngo birabashengura, kuko bababona bajya kubikorera abandi bagore.
Abagore baganirye na IGIHE bemeza neza ko gutemberana agatoki ku kandi, kubereka ubwuzu, guhoberana n’ibindi bitandukanye, ngo hbiri mu byo bifuza gukorerwa n’abagabo babo ariko (…)

Abagore batandukanye bo mu mujyi wa Kigali, bavuga ko hari ibyo abagabo babo babima bakajya kubitanga ahandi.

Aba bagore bavuga ko ahanini hari utuntu tumwe bita duto batabaha kandi tugaragaza ko babitayeho, ibi babyita kutabaha “care”, kandi ibi ngo birabashengura, kuko bababona bajya kubikorera abandi bagore.

Abagore baganirye na IGIHE bemeza neza ko gutemberana agatoki ku kandi, kubereka ubwuzu, guhoberana n’ibindi bitandukanye, ngo hbiri mu byo bifuza gukorerwa n’abagabo babo ariko rimwe na rimwe ntibabibone kandi babikeneye.

Umwe yagize ati “Umugabo wanjye tumaranye imyaka 8, ariko nifuza kuba natemberana nawe dufatanye mu kiganza nagerageza kumufata aranyika, cyangwa akanankankamira ngahita murekura. Ikinshengura umutima ni uko njya mubona afashe abandi bagore mu kiganza kandi njye atanjya abinkorera akabyita iby’insoresore.”

Undi ati “Umugabo wanjye aheruka kumpobera tutarabana, ubu tumaranye imyaka 20, niyo amaze iminsi atari mu rugo, iyo agarutse ampereza umukono. Ariko njya mubona ahoberana n’abandi bagore ubona ko bahuje urugwiro nkumva ndabyifuje .”

Nk’uko aba bagore bakomeza babivuga, ngo bimwe muri ibi bintu bifuza ko abagabo barabisuzugura bavuga ko bikorwa n’abakiri bato cyangwa abasore n’inkumi cyangwa ko ntacyo bimaze ariko kandi ngo nabo baba babikeneye, kutabikorerwa bikaba bibatera intimba mu mutima.

Abagabo batandukanye baganiriye na IGIHE bamwe muri bo banenze bagenzi babo bavuga ko uwo waba ari umuco mubi.

Umwe muri aba bagabo yavuze ko kugendana n’umugore wawe umwe ari mu ntabwe 5 inyuma y’undi, ari ikimenyetso cy’uko wamuhararutswe kandi burya abagabo utuntu twita duto nitwo abagore bakunda. Numva twajya tutubakorera kuko ntitunatwara umwanya munini."

Hari n’abagabo bavuga ko gukorera umugore utu tuntu twose aba yifuza bituma amusuzugura, ndetse ngo n’ababibona bakabona ko uwo mugabo ategekwa n’umugore ndetse abandi bakabifata nk’ubwana.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages