Imyambarire idasanzwe izwi ku izina rya “Pocket down” aho usanga abasore/gabo bambarira amapantalo munsi y’ikibuno, ntivugwaho rumwe na bamwe mu bakobwa bo mu Mujyi wa Kigali.
“Pocket down” ni amagambo abiri y’Icyongereza avuga “umufuka hasi”, bishatse gusobanura ko imifuka y’ipantalo cyangwa ikabutura iba iri hasi kurusha ibisanzwe.
Hari bamwe mu bakobwa bagaragarije IGIHE ko badashobora gukundana n’abahungu bambara “pocket down” ngo kuko byaba ari igisebo.
Mumararungu Aliane w’imyaka 25 avuga ko mu buzima bwe adashobora gukundana n’umuhungu wambarira ipantalo munsi y’ikibuno.
Yagize ati “Ubwo se naba nasaze cyangwa byaba byagenze bite? Njye n’umuntu mbona ayambaye mufata nk’umusazi cyangwa umuntu wishwe n’ibiyobyabwenge”.
Gaju Alphonsine w’imyaka 24 utuye mu Murenge wa Kimisagara yagize ati “Bitewe n’uko nteye umuntu wambara “pocket” mufata nk’abandi uretse ko mbona bikorwa n’abakiri bato ku buryo njye ntashobora gukundana n’umuhungu uyambara kuko si yo myaka ngezemo”.
Yakomeje agira ati “Icya mbere ni uko umuntu uyambaye afatwa nk’ikirara muri sosiyete nyarwanda ikindi umuntu usanga uba ayambaye hari icyiciro runaka ashyirwamo”.
Abahungu babivugaho iki?
Mugisha Pierre utuye mu Kagari ka Munanira avuga ko nawe yemeranya n’abakobwa badakunda “pocket down” kuko ari imyambarire idakwiye.
“Yego buri muntu wese aba akwiriye kwambara uko ashatse ariko mbona “pocket” ari imyambarire y’abana baba bakibyiruka kuko kubona umuntu mukuru uyambaye bigaragara nabi pe!”
Yarangije avuga ko ku bwe abona ko n’abakobwa bakundana n’abahungu bambara bene iyi myambarire muri iki gihe baba bakiri bato ndetse ko n’ababikora babiterwa n’uko urukundo ari impumyi kuko uwambaye “pocket down” wese yibazwaho na benshi.



















TANGA IGITEKEREZO