00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Akazi ko mu rugo, ihurizo rikomeye ku bakobwa beza

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 13 December 2014 saa 05:24
Yasuwe :

Abakobwa bavugwaho ubwiza bakora akazi ko mu rugo baravuga ko bugarijwe n’ubushomeri kubera ko abagore bafite abagabo batinya kubaha akazi ko bakeka ko babasenyera.
Abakobwa bakora akazi ko mu rugo bavuga ibi, bashingiye ku kuba hari abagore babima akazi bababwira ko mu buzima bwabo badashobora gupfa bakoresheje abakobwa beza.
Aba bakobwa bavuga ko nabo bagorwa n’abagabo baca inyuma abagore babo maze bagasambana n’abakozi.
Uwase Mado ukora wakoraga akazi ko mu rugo muri Nyamirambo (…)

Abakobwa bavugwaho ubwiza bakora akazi ko mu rugo baravuga ko bugarijwe n’ubushomeri kubera ko abagore bafite abagabo batinya kubaha akazi ko bakeka ko babasenyera.

Abakobwa bakora akazi ko mu rugo bavuga ibi, bashingiye ku kuba hari abagore babima akazi bababwira ko mu buzima bwabo badashobora gupfa bakoresheje abakobwa beza.

Aba bakobwa bavuga ko nabo bagorwa n’abagabo baca inyuma abagore babo maze bagasambana n’abakozi.

Uwase Mado ukora wakoraga akazi ko mu rugo muri Nyamirambo avuga ko amaze kwirukanwa ahantu hagera kuri hatatu na banyirabuja kubera gutinya ko ashobora kubasenyera.

Yagize “ Abagore b’inshuti za mabuja baramubwiraga ngo ntareba kure kubera ko yankoresheje, bamwumvisha ko nshobora kujya ndyamana n’umugabo we kandi njye mu byukuri ntabitekereza”.

Bamwe mu bakobwa bakora akazi ko mu rugo bemeza ko ubwiza bwabo butuma

Uyu mukobwa akomeza avuga ko iyo ba nyirabuja babwirwaga batyo, bahitaga bahinduka ku buryo bakoreshaga uburyo bwose bakamusezerera nta mpamvu.

Murekatete solange we yagize ati “ Njye nasanze biterwa n’uko umugabo aba ateye kuko iyo asanzwe akunda abakobwa cyangwa umugore we yarigeze kumubonaho ingeso yo gushaka gusambanyaabakozi, ntabwo nk’uwo yaguha akazi cyane ko aba abona noneho uba usa neza.”

Gusa hari n’abandi bakozi bagaragaza ko nta mugore ushobora gukoresha umukozi umurusha gutera neza cyangwa ubwiza kumuruta.

Umuhoza Clementine ubu ucuruza Tigo cash akaba yarahoze akora akazi ko mu rugo we yagize ati “ Rwose ntibikunze kubaho ko umugore w’i Kigali ashobora gukoresha umukozi cyangwa se umuyaya nk’uko bakunze kubita, umurusha ubwiza kuko baba bakeka ko yamutwara umugabo”.

Ubu bushomeri bwugarije abakobwa bitwa ko ari beza bakora akazi ko mu rugo, ngo buri kwiyongera nyuma y’uko bigaragaye ko mu mujyi wa Kigali ko hari abagabo benshi bashinjwa n’abagore babo gusambanya abakozi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages