00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abiyitiriye inzego z’umutekano bagacucura umugore miliyoni 3 Frw batawe muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 July 2026 saa 10:23
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko yataye muri yombi abakekwaho ubujura n’ubutekamutwe mu Karere ka Nyarugenge, harimo abiyitiriye inzego z’umutekano bagacucura umugore agera kuri miliyoni 3 Frw.

Abatawe muri yombi ni abantu 22 bo mu mirenge ya Nyarugenge, harimo umunani b’i Nyamirambo, babiri ba Rwezamenyo, bane bo ku Muhima, bane bo mu Murenge wa Kigali na bane bo muri Nyakabanda.

Batawe muri yombi binyuze mu bikorwa byo kubafata byakozwe na Polisi kuva ku wa 11 kugeza ku wa 14 Nyakanga 2026, nyuma y’uko yari yahawe amakuru ko bamaze iminsi barazengereje abaturage muri ibyo bice.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye IGIHE ko abo bantu batabwe muri yombi harimo abateraga abantu mu ngo bakabiba, abategeraga abantu mu nzira bakabambura ibyo bafite, ndetse n’abakoraga ubutekamutwe, harimo n’abagiye bafatirwa mu cyuho.

Ati “Nko muri Nyakabanda hari uwo twafashe amaze kwiba telefone ya iPhone y’umuturage, tuyisubiza nyirayo. No ku Muhima na ho twahafatiye bane bategaga abantu bavuye mu mirimo itandukanye i Nyabugogo bakabambura.”

Mu bafatiwe i Nyamirambo umunani, CIP Gahonzire yavuze ko barimo abakekwaho gutobora inzu y’umuturage bakibamo ibintu bitandukanye.

Harimo abafashwe mu masaha y’ijoro, mu rukerera na nimugoroba kandi bose batawe muri yombi hashingiwe ku makuru abaturage bagiye baha Polisi.

Mu bafatiwe mu butekamutwe, Polisi yatangaje ko biyitiriraga inzego z’umutekano bakagenda babwira abaturage ko babafasha gukemura ibibazo bitandukanye bakabaka amafaranga.

CIP Gahonzire ati “Ni mu Murenge wa Rwezamenyo twabafatiye, babwiraga abantu ko babafasha nko gufunguza abantu babo bafunzwe. Ni babiri, harimo uwabwiraga abantu ko ashinzwe iperereza muri Polisi mu Mujyi wa Kigali.”

Yakomeje ati “Bajyaga nko mu tubari bakabwira ba nyiratwo ko bacuruje mu masaha atari ayo cyangwa barengeje urusaku bakabaka amafaranga ya ruswa. Babaga biyitirira inzego z’umutekano zirimo abasirikare n’abapolisi. Bafashwe biturutse ku mugore ufite akabari batekeye umutwe gutyo bamurya miliyoni 3 Frw. Ubwa mbere baraje abaha miliyoni 1 Frw, bagenda bamusaba n’andi. Gusa turasaba abaturage kwirinda gutanga ruswa.”

Uwo muvugizi yavuze ko ibikorwa bafatiwemo bitararangira kuko bafite amakuru y’abandi biba imyambaro y’abantu mu ngo mu Murenge wa Kimisagara, bakajya kuyigurisha mu Isoko rya Kimisagara ricururizwamo ibyakoreshejwe.

Yaburiye ababigura ngo babicuruze byibwe kuko binyuranyije n’amabwiriza agenga gucuruza ibintu byakoze kandi ko bazabihanirwa.

Yihanangirije kandi abakora ibikorwa nk’ibyo by’ubujura n’ubutekamutwe kuko batazihanganirwa, anizeza abaturage ko umutekano wabo n’ibyabo uzakomeza kwitabwaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages