Abayobozi b’Amatorero y’ Umwuka y’Abavutse ubwa Kabiri mu Rwanda (Faith of born Again Pentecostal Churches of Rwanda), bateguye igiterane “Turi bande muri Kristo Yesu” kibahuza ku rwego rw’Igihugu, ngo bagaragarizemo ko barambiwe kwitwa amatorero y’inzaduka.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 11/12, Abayobozi b’aya matorero barangajwe imbere na Bishop Rwandamura Charles, usanzwe ayobora itorero UCC, yasobanuye ko barambiwe kwitwa n’abo badahuje imyemerere amadini y’inzaduka.
Bishop Rwandamura wakunze gukoresha ijambo (kwicomokora) yagize ati “Turambiwe kwitwa amatorero y’inzaduka ndetse igihe kirageze ngo abantu ntibongere kutwita inzaduka, cyangwa kutwitiranya n’imiryango ya gikirisitu.”
Iki giterane “Turi bande muri Kristo Yesu” kizatangira ku ya 24 Ukoboza kimare iminsi itanu, kizaba gikurikira ubukangurambaga bumaze iminsi bukorwa mu madini atandukanye.
Mbere ya saa sita hazajya haba amahugurwa y’abashumba b’amatorero, guhera saa cyenda habe igiterane cy’abakirisitu n’abandi bose babyifuza.
Bishop Rugamba Albert umushumba w’Itorero Bethesida Holy Church, yatangarije IGIHE ko kwishyira hamwe kwabo bizatuma itorero ry’Imana ryubahwa, ngo kuko ryatukwaga bivuye ku bantu bamwe na bamwe bigishaga inyigisho z’ubuyobe n’ubuhanuzi bw’ibinyoma, bikitiririwa amatorero yose.
Mu byo bateganya gukora muri iki giterane hakaba harimo gucyaha no guhugura abagenda ukundi bari mu bashumba b’amatorero ya Gikirisitu.


















TANGA IGITEKEREZO