00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abari n’abategarugori biga muri Kaminuza bahawe inyigisho zo kwigirira icyizere

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 8 March 2022 saa 05:36
Yasuwe :

Abagore n’abakobwa biga muri Kaminuza zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali bahawe inyigisho n’amahugurwa bizafasha kurushaho kwigirira icyizere no kumva ko bashoboye kimwe na basaza babo.

Ni amahugurwa yatanzwe kuri uyu wa 8 Werurwe 2022, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. Aya mahugurwa yateguwe na Gate Consultancy Group, Ikigo gifite intego yo guhugura abantu bagahabwa ubumenyi bwo kuyobora, kwiyubaka no kugira icyo bamarira rubanda.

Ni amahugurwa yahawe abakobwa biga muri Kaminuza zitandukanye zirimo iy’u Rwanda, African Leadership University na Mount Kenya University Rwanda.

Umunsi mpuzamahanga w’abagore ni umunsi wo kwishimira ibyo abagore bamaze kugeraho no gukomeza guharanira uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.

Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “break the bias” bishatse gusobanura guhindura imyumvire ibangamira abagore mu Kinyarwanda.

Ni insanganyamatsiko Gate Consultancy Group yazamukiyeho yigisha abakobwa bari muri kaminuza kwitinyuka bakigirira icyizere.

Mu minsi ishize Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) yagaragaje ko urwego rw’abikorera rutari gushyira imbaraga cyane mu iterambere ry’umugore n’umwana w’umukobwa.

Ni muri urwo rwego Gate consultancy group yafashe iya mbere kuri uyu Munsi Mpuzamahaga w’Abagore igategura amahugurwa yatumiwemo abakobwa bari muri kaminuza bakaganirizwa n’abantu bagiye batandukanye.

Umuyobozi Mukuru w’iki Kigo, Salma-Habib Nkusi, yavuze ko intego nyamukuru y’aya mahugurwa ari ukongera kwibutsa abakobwa bakiri muri kaminuza ko bafite ubushobozi kandi ko bagomba kwigirira icyizere.

Yagize ati “Aba banyeshuri bagomba kumenya ko batari bonyine kandi ko hari byinshi bakwigira ku bandi bagore bafite aho bageze.”

Yavuze ko impamvu hatumiwemo abakobwa bari muri kaminuza ari ukubera ko ari abantu n’ubundi bafite aho bageze mu mashuri ariko hari ubumenyi batabonera ku ishuri.

Yagize ati “Hari ibintu aba bakobwa bataba bigishwa mu ishuri nk’iterambere ry’umuntu ku giti cye, kandi indi mpamvu twashatse guhugura aba bakobwa n’uko twashakaga ko babona ko hari abandi abantu bameze nkabo bashobora kugana bakabafasha.”

Aba bakobwa baganirijwe n’abantu bagiye batandukanye barimo Denise Munyana uri mu batangije Right seat, Ikigo gitanga serivisi zijyanye n’ubujyanama mu by’abakozi muri Kigali.

Yaganirije aba bakobwa, ababwira ko bagomba guhindura imyumvire bakigeza kure.

Yagize ati “Abakobwa murashoboye, mugomba guharanira ibyo mwifuza mukabigiraho, imbogamizi ziracyahari ariko niba ufite icyo wifuza ugomba kucyiyunguraho ubumenyi burushijeho ugatandukana n’abandi ukigeza kure.”

Umuyobozi wa MasterCard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba nawe yaganirije aba bakobwa, avuga ko inzira itoroshye, aho amakosa umuntu akora ari menshi ariko ko icyangombwa ari ukwigira ku makosa yawe.

Yagize ati “Umuntu ntabwo yabaho adakora amakosa, ariko icyo umuntu akora ni ugukomeza kugerageza kugeza igihe ugeze ku cyo yifuza.”

Abanyeshuri bari bitabiriye iki gikorwa bashimiye cyane abagiteguye, bavuga ko bize byinshi kandi ko biteguye kubishyira mu bikorwa.

Umunyeshuri wiga Ibaruramari muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Imari n’Icungamutungo (CBE), Umuhire Ange, yavuze ko iki gikorwa gifitye akamaro abakobwa bari muri kaminuza kuko hari byinshi batarasobanukirwa neza.

Ati “Nk’abantu tukiri muri kaminuza tuba twiga byinshi kandi hakaba hakiri na byinshi tutarasobanukirwa biri hanze aha, igikorwa nk’iki rero gituma dushira ubwoba tukagira n’ibindi tumenya ku ruhande tuzagendana mu buzima.”

Yakomeje avuga ko isomo rikomeye avanye muri aya mahugurwa ari ugutinyuka, akumva ko aho yifuza kugera azahagera kandi ko azakora ibishoboka byose akahagera.

Ntua Edia, undi munyeshuri w’Umunya-Cameroun witabiriye aya mahugurwa wiga ibijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga muri African Leadership University yavuze ko abona uburinganire bwubahirizwa mu Rwanda ndetse no mu gihugu cye.

Yagize ati “Abagore benshi bari kugenda batinyuka bakarwanirira kugera aho bifuza ndetse no mu myanya ikomeye y’ubuyobozi, aya mahugurwa yongeye kunyibutsa ko nkatwe abagore hari byinshi dushobora gukora ndetse hari n’aho dushobora kugera kuko ariko twaremwe.”

Yavuze ko hari byinshi Leta y’u Rwanda ishobora gukomeza gukora mu gushyigikira abagore. Ati “Mu gihe leta iri guharanira guteza imbere umugore ariko umugore ntakoreshe ayo mahirwe byose biba inpfabusa.”

Salma Nkusi na Ntua Edia bashishikarije abagore gutinyuka bagakora kandi bakakira ubumenyi bahabwa.

Biragaragara ko urwego rw’abikorera ruri kugenda rutera intambwe mu gushyigikira abagore no kubateza imbere, ariko haracyari byinshi bigomba gukorwa.

Aya mahugurwa yahawe abakobwa biga muri Kaminuza zitandukanye zirimo iy’u Rwanda, African Leadership University, Mount Kenya University Rwanda.
Aya mahugurwa yateguwe na Gate Consultancy Group, Ikigo gifite intego yo guhugura abantu bagahabwa ubumenyi bwo kuyobora, kwiyubaka no kugira icyo bamarira rubanda
Umuyobozi wa MasterCard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba ari mu baganirije aba bakobwa biga muri kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda
Ambasaderi wa Suède mu Rwanda nawe yaganirije aba bakobwa
Denise Munyana uri mu bashinze 'Right Seat' yasabye aba bakobwa guhindura imyumvire y'uko badashoboye
Ntua Edia wiga muri African Leadership University yashimye ikigero cy'uburinganire mu Rwanda
Salma-Habib Nkusi umuyobozi wa 'Gate Consultancy Group
Abitabiriye aya mahugurwa biyemeje gutanga umusanzu wabo muri gahunda zo kwimakaza uburinganire hagati y'abagore n'abagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .