Polisi y’u Rwanda n’iya Kenya zimaze guta muri yombi mu bihe bitandukanye, Abanyarwanda batatu, bari bakuye Cocaine muri Brazil bayijyanye gucuruzwa ku mugabane w’u Burayi.
Uwatawe muri yombi bwa mbere yafashwe kuwa Kabiri tariki ya 18 Ugushyingo 2014, afatanwa ibiro 7 n’amagarama 400 bya cocaine ayikuye mu Mujyi wa Sao Paulo muri Brazil.
Nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa, uyu Munyarwanda w’imyaka 24 y’amavuko ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi yafatiwe i Kigali, nyuma y’aho Polisi Mpuzamahanga (Interpol ) ihamagaye mu Rwanda imenyesha ko hari umugenzi uturutse i Doha muri Qatar azanye ibiyobyabwenge.
Polisi y’u Rwanda yahise imutegereza ku kibuga cy’indege i Kanombe, akihagera ihita imufata, maze mu kumubaza ayibwira ko bafite sheni y’abantu benshi bakorana, ari na bwo yavugaga ko hari n’undi wabizanye umunsi wabanje (kuwa Mbere tariki ya 18 Ugushyingo).
Uwo na we w’imyaka 36 y’amavuko yahise atangira gushakishwa, aza gutabwa muri yombi ariko kugeza ubu ivarisi yazanye yo ntiraboneka.
Aba bombi beretswe itangazamakuru, basobanura ko bari bahawe ikiraka cyo kubikura Sao Paulo muri Brazil bakabigeza i Kigali, aho buri wese yagombaga guhita yishyurwa amadolari ya Amerika 10,000.
Undi mugenzi wabo (wa gatatu) yamenye ko bagenzi be bafashwe, ahita ahindura inzira yerekeza muri Kenya, ariko ku bufatanye bwa Polisi zombi na we yafashwe, bikaba biteganyijwe ko yoherezwa mu Rwanda.
Aba batawe muri yombi bavuga ko ikilo cya Cocaine i Burayi kigura ibihumbi mirongo ine by’ama euro (40,000 Euro), bityo iyo bamaze gufatanwa ubu ikaba ingana n’ibiro 7 n’amagarama magana ane (7,4), ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni zisaga 251, mu gihe hagishakishwa indi abo babiri bari bazanye.
Nk’uko byemejwe na CSP Twahirwa, abo bacuruzi b’ibiyobyabwenge bifashisha u Rwanda nk’inzira yo kunyuzamo ibiyobyabwenge babijyanye ku mugabane w’u Burayi, gusa ngo ibyo bafatanywe nta soko bifite mu Rwanda.
Igika cya 2 cy’ingingo ya 594 y’Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’Amategeko ahana mu Rwanda, iteganya ko Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Ibikorwa bivugwa mu gikacya 2 cy‟iyi ngingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.”



















TANGA IGITEKEREZO