Ibi babisabwe ku wa 6 Mata 2025, mu kiganiro cyateguwe n’umuryango AVEGA-Agahozo ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu cyahurije hamwe abanyamuryango bayo bo mu mujyi wa Kigali.
Visi Perezida wa AVEGA-Agahozo, Mpinganzima Constance, yavuze ko hakiri abanyamuryango bahura n’ihungabana mu bihe by’icyunamo baba bagomba kuba hafi ngo badaheranwa na ryo.
Ati “Abazagira ikibazo cy’ihungabana, tubasaba ko batagomba kwigunga ngo babyihererane ahubwo bagomba gutabaza kugira ngo tubabe hafi, tuze tubafashe kuva muri ibyo bihe bibi babashe kujyana n’abandi mu bikorwa by’iterambere.”
Mukamunana Velediana uri mu banyamuryango ba AVEGA-Agahozo avuga ko iyo bageze mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, biba bitaboroheye kuko biba bisa nko gusubira muri bya bihe.
Ati “Mu myaka 31 irangiye Jenoside ihagaritswe tugerageza kudaheranwa n’ibyatubayeho, nubwo twanyuze mu mateka atatworoheye ariko twagiye twiyubaka, ihungabana riri kugabanyuka kuko ubu duhurira hamwe tukaganira, tugasanana imitima, ubu turakomeye mu marangamutima no mu mubiri.”
Gatera Amza wiciwe umugore n’umwana avuga ko bitewe n’uko atigeze abashyingura mu cyubahiro, ntanamenye iherezo ryabo bimuvuna kwiyakira ngo yumve ko yababuze burundu, ahubwo aba yumva ko ari ahantu bari azongera akababona gusa uko iminsi ishira agenda yiyakira.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yavuze ko yishimiye ubudaheranwa bukomeje kubaranga nyuma y’imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, kandi ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi.
Ati “Twiteguye gufatanya na bo, tunabahumuriza ku bikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu birimo ingengabitekerezo ya Janoside, twaberetse ko tubari hafi, turi kumwe kandi tunaganira uburyo muri iyi minsi yo Kwibuka babasha kubigiramo uruhare ariko bakomeye.”
Yavuze ko inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’iz’umutekano bafatanyije kandi biteguye kuko hari ingamba zafashwe ku buryo bumva batekanye, bakabasha Kwibuka mu mutuzo kandi bakumva ko ubuzima bukomeza nyuma y’ibyabayeho.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagaragaye abarenga 2016 bagize ikibazo cy’ihungabana, aho abarenga 1786 bangana na 89.6 % muri bo ari abagore.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!