00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abakozi ba K.G Harvest bamanitse imbabura kubera kudahembwa

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 2 August 2013 saa 05:31
Yasuwe :

Abakozi ba sosiyeti KG Harvest Co Ltd ikora isuku mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, bararira ayo kwarika nyuma yo kuba bamaze amezi abiri badahembwa batanasobanuriwa iMpamvu babura amafaranga, kandi bakora ibyo basabwa. Uku kudahembwa bibaze gutuma uruhuri rw’ibibazo n’amadeni bigera kuri bamwe muri abo bakozi.
Bamwe muri abo bakozi baganiriye na IGIHE, batangaza ko aya mezi abiri bamaze badahembwa azatuma birukanwa mu mazu, n’abafite ingo batangiye kubura aho baka amadeni kuko (…)

Abakozi ba sosiyeti KG Harvest Co Ltd ikora isuku mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, bararira ayo kwarika nyuma yo kuba bamaze amezi abiri badahembwa batanasobanuriwa iMpamvu babura amafaranga, kandi bakora ibyo basabwa. Uku kudahembwa bibaze gutuma uruhuri rw’ibibazo n’amadeni bigera kuri bamwe muri abo bakozi.

Bamwe muri abo bakozi baganiriye na IGIHE, batangaza ko aya mezi abiri bamaze badahembwa azatuma birukanwa mu mazu, n’abafite ingo batangiye kubura aho baka amadeni kuko bazengurutse ahashoboka.

Nizeyimana Alfred umaze imyaka ibiri akorana n’isi sosiyeti yagize ati, “ Guhera ku munsi w’ejo ni bwo nyir’inzu yanzaniye urupapuro runyibutsa kwishyura bitarenze uyu munsi.”

Unkundiye Francine we yagize ati “Mfite abana mpahira ubu tugiye kwicwa n’inzara ivanze n’amadeni menshi”.

Aba bakozi bamaze imyaka isaga ibiri muri Harvest batangaza ko abakoresha bamenyereye kubahemba nabi banakererewe, cyane iyo bahemba abakora isuku nyir’izina.

Harindintwari Herimereki ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abakozi muri KG Harvest yemera ko abakozi bamaze amezi abiri badahembwa, ariko bidasanzwe nk’uko byashimangiwe n’aba bakozi.

Harindimana ashimangira ko byatewe n’uko ingengo y’imari ya RBC mu mwaka ushize yarangiranye na tariki 30 Kamena, KG Harvest ikaba yaragombaga gutegereza ingengo y’imari nshya ya 2013-2014 kugira ngo haboneke imishahara y’abakozi.

Yagize ati “Amafaranga y’ingengo y’imari yabonetse mu cyumweru gishize RBC iri mu nzira zo ku twishyura.”

Harindimana yongeraho ko ikibazo ari rusange ku bakozi bose ba Harvest bakorera mu mashami ya RBC mu gihugu hose, uretse mu ikigo gishinzwe kugura kikanatumiza imiti CAMERWA.

Nk’uko abakozi ba byivugira, mu mezi abiri batarahebwa harimo n’ukwa Kamena kwarangiranye n’ingengo y’imari y’umwaka ushize, RBC yo yemeza ko yarangije kwishyura.

Didier Afadhali Gakuba, ukuriye serivisi z’ubuhahirane muri RBC (corporate services) yagize ati “Nta kirarane ibigo bya Leta bigira! Ukwezi kwa nyuma k’umwaka ushize twarakwishyuye, ntabwo rwiyemezamirimo yakagombye kwitwaza RBC yanga kwishyura abakozi, cyane ko abakozi bo badashinzwe kumenya ko bahembwa ari uko RBC yishyuye.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages